Reka dusubizeho igihano cy'urupfu, abantu barakina n'urupfu mu kwicana-Perezida Mugabe

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe ashaka ko igihano co gupfa gisubizwaho muri icyo gihugu.
Ibyo yabitangaje nyuma y’aho umukozi umwe wo mu butabera avugiye ko abantu 50 bamaze gucibwa urubanza rwo gupfa.
Igihano cyo gupfa giheruka gushirwa mu bikorwa mu mwaka w’ 2005 muri Zimbabwe nyuma y’aho uwagishyiraga mu bikorwa agiriye mu karuhuko cy’iza bukuru, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP.
Mu magambo ye yagize ati “ Reka tugarukane igihano cyo kwicwa, abantu barakina n’urupfu mu kwicana. Turashaka ko igihugu kigira amahoro y’umunezero, ntidushaka igihugu abantu bicana.”
Muri iki gihugu ngo hari abanyururu benshi bakatiwe igihano cy’urupfu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *