img_20210427_064146.jpg

Rema Namakula mu munyenga w’urukundo na Ssebunya yahoze asaba Imana (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Rehemah Namakula ukomoka mu gihugu cya Uganda, akomeje kuryoherwa n’urukundo rukomeje kugurumana hagati ye n’umukunzi we Hamza Ssebunya avuga ko yari amaze igihe kinini asaba Imana.

Rema Namakula uretse kuba asanzwe ari umunyamuziki, yavuzwe cyane mu rukundo n’umuhanzi Eddie Kenzo basanzwe bafitanye umwana w’umukobwa, mbere yo gushyira akadomo ku rukundo rwabo muri Kanama 2019.

Nyuma yo gutandukana na Kenzo ni bwo Rema yahise yisanga mu rukundo na Dr Ssebunya usanzwe ari umuganga ku bitaro bya Mulago muri Uganda.

Hano mu Rwanda Rema yamenyekanye cyane kubera indirimbo ‘This is Love’ yakoranye n’umuhanzi The Ben kuri ubu imaze kurebwa n’abasaga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 400 ku rubuga rwa YouTube imazeho amezi atatu.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo Rema yizihizaga isabukuru y’imyaka 30, byabaye ngombwa ko asohokana n’umukunzi we i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ari na ho yayizihirije.

Aba bombi bari baherekejwe na Aamal Musuuza Rema yabyaranye na Eddy Kenzo, cyo kimwe na baramu be.

Amafoto y’uriya muryango wasabwe n’ibyishimo akomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga cyane imbere mu gihugu cya Uganda.

Rema yifashishije urubuga rwe rwa Twitter, yashimangiye ko Ssebunya ari we mugabo yamaze imyaka myinshi asaba Imana.

Ati: “Dore umugabo nasengeye birangira Imana impaye impano yuzuye.”

Ni amagambo yazamuye ibitekerezo by’uruvangitirane ku bakurikira uyu mugore, abenshi bamuburira ko n’ubwo ari mu munyenga w’urukundo igihe gishobora kuzagera ibye n’uriya mugabo bikarangira.

img7474|center>

img_20210427_064146.jpg

img_20210427_064136.jpg

img_20210427_064105.jpg

photocollage_1619502265925.jpg

photocollage_1619502298268.jpg

photocollage_1619502323712.jpg

photocollage_1619502355393.jpg

photocollage_1619502384279.jpg

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *