Ubushakashatsi ku miyoborere bwakozwe na RGB, bwagaragaje ko inzego z’umutekano ziri ku isonga, naho imitangire ya serivisi ikaza inyuma. Gusa nta byera ngo de, buri ngingo yasuzumwe ifite icyayiteye inenge zatumye itaba iya mbere, nk’Inkeragutabara mu mutekano. Mu mitangire ya serivisi nubwo hose atari shyashya, izigenerwa abahinziborozi zo ziri kure nk’ukwezi.
Buri ngingo yasuzumwe, ifite ibyayihesheje amanota n’ibyatumye iyabura. Inzego z’umutekano zari kugira hejuru ya 95%, zivangirwa n’icyizere gicagase abaturage bafitiye Inkeragutabara (78,80%).
Ikindi cyadobeje amanota y’inzego z’umutekano, ni ubwizerane hagati y’abanyarwanda nabwo butaragerwaho neza (75,80%).
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aya manota si make, ariko haracyakenewe kunoza imikorere ngo ibi bipimo nabyo bigire hejuru ya 80%. Zimwe mu mpamvu ni uko abagize umutwe w’inkeragutabara, bakunze kugaragara mu bishyuza parikingi mu mujyi wa Kigali (KVCS), abanyerondo n’abashinzwe umutekano w’amapikipiki.
Abamotari n’abaturage bahorana ibibazo n’inkeragutabara, bavugwaho ruswa, guhohotera abantu no gukingira ikibaba abajura.
Ubwizerane hagati y’abanyarwanda nabwo ntiburuzura nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza. Ibi byaba ari ibisigisi by’ingengabitekerezo ya Jenoside ihora ivugwa ko itarashira mu turere tumwe na tumwe(CNLG).
Ku bijyanye no kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo, naho amanota ni meza (86,56%), kandi ibipimo byose bifite hejuru ya 80%, igitotsi ni uruhare rw’intumwa za rubanda mu kugaruza umutungo wa leta rutagera aho rushimishije(79,9). Ibi nabyo si bishya,kuko PAC irahamagaza bigacira iyo, amafaranga yanyerejwe hagaruka ingerere.
Mu zindi ngingo harimo za kidobya nyinshi
Ingingo y’imitangire ya serivisi : Haracyari byinshi byo gukorwa ngo amanota azamuke, ave kuri 72,93 nayo igire nibura 80%. Agashya k’iyi ngingo, ni uko nta gipimo cyagejeje kuri 80% usibye serivise z’ubutaka gusa zifite (83%), ibindi byose bifite hagati ya 60% na70%.
Igipimo cya nyuma mu ngingo ya nyuma, ni serivisi zagenewe abahinzi borozi, zisa n’iziri kure nk’ukwezi (56,40%).
Inyerezwa ry’ifumbire n’imbuto z’indobanure, itangwa ryabyo imburagihe, abanyamakusanyirizo y’umusaruro baryamira abahinzi borozi, abatubuzi batageza imbuto ku bahinzi, amatungo ararirana yabuze intanga, imbuto zitaberanye n’ubutaka (Ibigori H629 bidahuye n’ubutaka bwa Nyamasheke; NDLR Nk’aho RAB itahazi) , n’ibindi.
Ibi nta cyumweru cyashira bitavuzwe, ababishinzwe bagasezeranya kubivugurura, none ubushakashatsi bubishyize ahagaragara.
Ingingo y’uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa, ifite amanota 76,48%. Muri iyi ngingo, uruhare rw’abaturage mu igenamigambi n’ingengo y’imari, rufite 7,40% yonyine, naho mu mihigo 27,30 gusa. Ibi nta gihe bitavugwa, abaturage ntibamenya niba imihanda n’ibiraro bakeneye bizubakwa.
Batungurwa kandi iteka no kubona hubakwa amahoteri, amasoko n’amakusanyirizo badakeneye, binagira ingaruka igihe bitabyajwe umusaruro.
Hari n’aho abajyanama batowe n’abaturage babaheruka babatora, batabageraho ngo babatume cyangwa nabo babasange bababwira ibibagenwe, cyangwa nabo ubwabo ntibamenye ibikorerwa ababatoye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aha kandi habonekamo imiryango itari iya leta idakora ibigera ku nyota abaturage bafitiye iterambere. Imyinshi muri yo igendera ku baterankunga, agatsinda nayo igakunda kwibera i Kigali, itegereye abaturage ngo ibashime aho baribwa.
Hari n’iyo bavuga ko iba mu mpapuro gusa, itagira aho ikorera n’abo ikorera, dore ko mu Rwanda hamaze kwiyandikisha irenga 2000.
Ingingo y’ubwigenge n’uburenganzira mu bya politiki, ifite amanota 81,83%. Aya manota si mabi ariko yashoboraga kuba menshi iyo amashyaka yo mu Rwanda aba agera mu byaro ntahere mu mujyi gusa.
Mu cyaro bavuga ko bayumva amatora ageze. Kuba mu mashyaka 11 akorera mu Rwanda, 3 yonyine ariyo afite ibiro mu ntara n’uturere, bituma iki gipimo kibona amanota 27%. Ntibitangaje, ahubwo bitera bamwe kwibaza niba ayo mashyaka aharanira inyungu za rubanda cyangwa aharanira iz’abayashinze.
Uruhare rw’imiryango itari iya Leta mu kugena imirongo ngenderwaho narwo rurakemangwa (55,70%), cyane cyane rw’intiti (academia).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com


