RIB yafunze Nzeyimana uheruka kwirukanwa muri FERWAFA n’umwe mu basifuzi

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi Nzeyimana Félix wahoze ashinzwe amarushanwa muri FERWAFA cyo kimwe n’umusifuzi witwa Tuyisenge Javan.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye umunyamakuru wa BWIZA ko aba bagabo batawe muri yombi nyuma y’ikirego cyatanzwe na FERWAFA gikomoka kuri ruswa bakekwaho ifite aho ihuriye n’amarushanwa y’umupira w’amaguru, RIB ikaba yatangiye kubakoraho iperereza.

Ati: “Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko uwitwa Félix Nzeyimana n’umusifuzi witwa Javan Tuyisenge aba bagabo bose RIB ibacyekaho ibyaha bitatu, birimo icyaha cyo guhimba guhindura no gukoresha inyandiko mpimbano.”

Aba bagabo bombi kuri ubu bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Rwezamenyo na Nyarugenge, mbere y’uko dosiye yabo ishyikirizwa ubushinjacyaha mu minsi itanu iri imbere.

Nzeyimana yaherukaga kwirukanwa ku nshingano ze muri FERWAFA kubera amakosa yakoze yerekeye ikibazo cyari hagati y’amakipe ya Rwamagana City na AS Muhanga yo mu cyiciro cya kabiri.

Muhanga yari yarareze Rwamagana City muri FERWAFA iyishinja gukinisha umukinnyi ufite amakarita atatu y’umuhondo bituma iterwa mpaga, gusa iyi kipe y’i Rwamagana ijuriye biza kugaragara ko yari yararenganyijwe.

FERWAFA mu ibaruwa yandikiye Nzeyimana, yavuze ko uyu mugabo yategetse Tuyisenge Javan guhindura raporo yari yaratanze, akamusaba gukora indi igaragaza ko Mbanza Joshua wa Rwamagana City yeretswe ikarita y’umuhondo ikipe ye ikina na Nyagatare FC.

Icyo gihe ngo yijeje uriya musifuzi ko nibicamo azamureba mu buryo bw’igihembo.

Ibi Felix yakoze byatumye ikirego AS Muhanga yari yaratanze kigira ishingiro, ndetse mu nyungu zayo bwite bituma ifatwa nk’aho iri mu kuri, gusa nyuma biza kugaragara ko habayeho uburiganya.

Icyaha Nzeyimana na Tuyisenge bakurikiranweho gihanwa n’ingingo ya 276 iteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyi ngingo iteganya ko ugihamijwe ahanishwa “igihano cy’igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’imyaka irindwi, n’ihazabu y’amafaranga iri hagati ya Frw miliyoni 3 na Frw miliyoni 5.”

Icyaha cya kabiri bakurikiranweho cyo kugera ku makuru hagambiriwe gukora icyaha cyo gihanwa n’ingingo ya 17, icyaha cya gatatu n’icyaha cyo guhindura amakuru yo muri mudasobwa utabyemerewe cyangwa guhindura urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe cyo kigahanwa n’ingingo ya 18.

Ibi byaha byombi bihanishwa “igihano cy’igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya Frw miliyoni 1 na Frw miliyoni 3.”

felix-22-3296301655981360.jpg

img-20220623-wa0036.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *