RIB yafunze umuforomo ukekwaho gusambanya umubyeyi yari agiye kubyaza

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze umuforomo wakoreraga ku kigo nderabuzima cya Mahama mu karere ka Kirehe, rukamukekaho gusambanya umubyeyi yari agiye kubyaza.

RIB ivuga ko ku wa 24 Kamena uwahohotewe ubwo yari agiye kubyarira kuri kiriya kigo nderabuzima yagiye mu isuzumiro, gusa umuforomo w’imyaka 46 y’amavuko yahasanze bikarangira amusambanyije aho kumusuzuma.

Icyo gihe ngo yahise atabaza, umuforomo atabwa muri yombi.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, mu izina ry’uru rwego yihanangirije abantu bose bishora mu byaha nka kiriya, abasaba kubireka.

Ati: “Ntabwo RIB izihanganira umuntu wese uzishora mu byaha nk’ibyo. Ni ubunyamwuga buke kandi ni ibikorwa bihanwa n’amategeko, gufatirana umuntu uri mu ntege nke warangiza ukamokorera ibyaha nk’ibyo.”

Dr Murangira yavuze ko RIB ishishikariza abantu bose “kwirinda gukora icyaha nk’iki kuko ugikoze wese atazihanganirwa, azafatwa agashyikirizwa ubutabera.”

Umuforomo ukekwaho icyaha cyo gusambanya uriya mubyeyi afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kirehe, mu gihe hagiye hagitunganywa dosiye ye igomba gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *