Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umukozi ushinzwe kubika amakuru (Data Manager) mu karere ka Nyamagabe, nyuma yo kugaragara mu mashusho asambanira ku karubanda.
Itabwa muri yombi ry’uyu mugabo ryemejwe na Dr Murangira B Thierry uvugira RIB wavuze ko yatawe muri yombi tariki 6 Mata akurikiranywaho icyaha cyo “gukora ibikorwa by’urukozasoni mu ruhame ubwo yarari mu kabari agakora imibonano mpuzabitsina mu ruhame.”
Dr Murangira mu izina rya RIB yongeye kwihangangiriza abantu abasaba “kwirinda gukora ibikorwa by’urukozasoni kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko.”
Mu mashusho amaze igihe akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, uwatawe muri yombi wari wafunguye umukandara w’ipantaro ye agaragara acigatiye umukobwa wamwinyogagaho, bigaragara ko bombi bakoraga imibonano mpuzabitsina.
Amakuru avuga ko ayo mashusho yafatiwe muri kamwe mu tubari duherereye ku Muhima mu karere ka Nyarugenge. Ni amashusho bigaragara ko yafashwe ku manywa y’ihangu.
RIB yemeje ko uriya mukozi w’akarere ka Nyamagabe kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo yayo ya Muhima, mu gihe iperereza rigikomeje ngo hategurwe dosiye ye igomba gushyikirizwa ubushinjacyaha.


