Kuri uyu wa Gatandatu, u Rwanda rwashyikirije Afurika y’Epfo imodoka eshanu zibwe muri icyo gihugu. Imodoka zafatiwe ku mipaka ya Gatuna, Rusumo, na Bugarama mu bihe bitandukanye ubwo zinjiraga mu Rwanda ziva mu bihugu by’ibituranyi.

Ihererekanya ryabereye ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).

RIB yari ihagarariwe na Antoine Ngarambe, umuyobozi w’ishami ry’Igipolisi Mpuzamahanga ( INTERPOL) iKigali n’ishami ry’ubutwererane mpuzamahanga.

Ni mu gihe urwego rwa Polisi ya Afurika y’Epfo rwari ruhagarariwe na Lt Col. Brian Butana Mashingo, Umuyobozi w’itsinda rishinzwe iperereza ku byaha mpuzamahanga birebana n’imodoka.



One Response
Politique zo kwinginga ko bataduha Civ ex Gen nyamwasa twumva yirirwa yuzuza ingabo ku mipaka yacu?????????