_20250201_082702

Rihanna yagaragaye mu rukiko rwa Los Angeles

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzikazi w’icyamamare Rihanna yagaragaye mu rukiko rwa Los Angeles yambaye imyambaro yoroheje ariko igezweho, irimo umupira w’imbeho w’umukara, ipantalo ya ‘cuir’ yijimye aho yari aherekeje umukunzi we, A$AP Rocky uregwa ibyaha bibiri byo gukoresha intwaro mu buryo butemewe.

A$AP Rocky, izina rye nyaryo ni Rakim Mayers, arashinjwa kurasa uwahoze ari inshuti ye, A$AP Relli mu mwaka wa 2021.

Naramuka ahamwe n’icyaha, ashobora gufungwa imyaka igera kuri 24. Gusa, we arabihakana yivuye inyuma.

Rihanna yari yagaragaye no mu cyumweru gishize, yinjira mu rukiko mu ibanga rikomeye, aho yicaye iruhande rwa nyina wa Rocky ndetse na mushiki we. Yari aherekejwe n’abashinzwe umutekano be.

Ubushinjacyaha buvuga ko ku itariki ya 6 Ugushyingo 2021, Mayers yarashe inshuti ye Terell Ephron, amuhora ko yari yatangiye kumwihunza mu bikorwa by’ubucuruzi.

Abunganira Mayers bo bavuga ko nta bimenyetso simusiga bimushinja, kuko imbunda bivugwa ko yakoresheje itigeze iboneka.

Uyu muhanzi yahawe amahirwe yo kugabanyirizwa igihano, aho yashoboraga gufungwa amezi atandatu akarangiza igihano ari hanze mu gihe cy’imyaka irindwi, ariko yabyangiye urukiko.

Mu rubanza rwe, hanatanzwe ubuhamya na Thomas Zizzo, umupolisi wa LAPD akaba umuhungu wa Erika Jayne, icyamamare muri Real Housewives of Beverly Hills. Ni we wari mu bapolisi bageze bwa mbere aho icyaha cyabereye.

A$AP Rocky, umaze iminsi acecetse yasubije abafana be nyuma y’icyumweru cya mbere cy’iburanisha ati: “Ndabakunda,” yabivuze mbere yo kwinjira mu modoka yari imutegereje.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *