Umuhanzikazi w’icyamamare ku isi,Robyn Rihanna Fenty, wamamaye cyane nka ‘Rihanna’ , yatangaje ko yifuza umwana mu maguru mashya, yaba afite umugabo cyangwa atamufite.
Ibi Rihanna yabitangaje mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, nyuma y’amafoto uwahoze ari umukunzi we Chris Brown yashyize kuri Instagram ye, yishimiye kuba ari se w’abana be babiri. Chris Brown afite umukobwa w’imyaka 5 witwa Royalty, yabyaranye n’uwahoze ari umukunzi we Nia Guzman, akanagira umuhungu w’amezi 4 witwa Aeko, yabyaranye n’umunyamideri Ammika Harris. Rihanna yavuze ko yifuza kugera ikirenge mu cya Chris Brown na Drake, bombi bakanyujijejo mu rukundo ariko bo ubu bakaba bafite abana. Yagize ati”Mu myaka icumi iri imbere nzaba ngize imyaka 42…nzaba nkuze kandi nzaba mfite abana batatu cyangwa bane.” Amakuru aturuka ku nshuti ya hafi ya Chris Brown muri Hollywood, avuga ko nta kibazo Chris Brown afite ku byo Rihanna yatangaje birimo no kugira abana benshi mu gihe gito. Chris avuga ko Rihanna ari umukobwa utajya uva ku izima kuko ubusanzwe icyo yiyemeje akigeraho. Rihanna yaherukaga gukundana n’umushoramari wo mu gihugu cya Saudi Arabia, Hassan Jameel ndetse nyuma ye yanakanyujijeho n’umuraperi A$AP Rocky.

4 Responses
Rihanna yatangaje ko yifuza umwana yaba afite umugabo cyangwa atamufite
Aramutse abyaye nta gitangaza kirimo,kubera ko aryamana n’abagabo benshi.Mu bihugu nka Brazil na Costa Rica,hamwe n’ibihugu byinshi by’i Burayi,abana bavuka ku babyeyi batashakanye (ibinyendaro),barenga 70% by’abana bose bavuka.Biteye ubwoba.Nyamara kera abakobwa hafi ya bose barongorwaga ari amasugi (vierges).Bene abo bana ntibabagaho.Kuba Ubusambanyi bukabije,bihuye n’uko bible ivuga ko mu minsi y’imperuka abantu bazaba bashaka ibinezeza aho gushaka Imana

Yego Gisagara we uvuze ukuri,intumwa Paul yarabivuze muri 2Thimothée 3:1-
Hafite umutwe uvuga ngo Ubuhenebere buteye ubwoba bwo mu minsi y’imperuka.
Ubusambanyi bwabaye Monnaie courante muri iyi si