Umunyamakuru Robert Cyubahiro McKenna wari umaze imyaka 10 akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), yatangaje ko yahagaritse imirimo ye muri iki kigo kugira ngo abone umwanya wo gukomeza amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s).
McKenna yavuze ko yafashe iki cyemezo agamije kwibanda ku masomo ye, ashimangira ko atahise yerekeza mu kindi kigo cy’itangazamakuru, ahubwo yafashe akaruhuko.
Yagize ati: “Ntaho ngiye, nafashe akaruhuko kugira ngo ndebe ko nakomeza Masters.”
Mbere yo gusezera, McKenna yari umunyamakuru wa Magic FM, aho yayoboraga ikiganiro Magic Drive gitambuka kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu.
Uyu munyamakuru yari amaze imyaka icumi akorera RBA. Mbere yaho, yari yaramenyekanye cyane kuri Royal FM, aho yakoraga ibiganiro byibanda ku myidagaduro, byamufashije kumenyekana mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.


