Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bashobora gukinira ikipe imwe ku nshuro ya mbere, mu mukino wo gusezera ku Munya-Argentine Carlos Tevez uteganyijwe ku wa 20 Ukuboza 2026, kuri Stade La Bombonera i Buenos Aires muri Argentine.
Messi yamaze kwemeza ko azitabira uyu mukino, mu gihe Tevez yatangaje ko Ronaldo na we ashobora kuwitabira, bagahurira mu ikipe imwe.
Tevez wigeze gukinana na Ronaldo muri Manchester United ndetse na Messi mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine, yavuze ko byaba ari ibintu byihariye kubona aba bakinnyi bombi bakina bari kumwe.
Gusa, kwitabira kwa Ronaldo ntibiramenyekana neza, kuko kuri uwo munsi Al Nassr ifite umukino na Al Kholood muri ½ cy’Igikombe cya Saudi Super Cup.
Mu bandi bakinnyi bakomeye bamaze kwemeza ko bazitabira uyu mukino harimo Rio Ferdinand, Sergio Agüero, Gianluigi Buffon na Martín Palermo.
Ronaldo na Messi baheruka guhurira mu kibuga mu mukino wa gicuti wabaye muri Mutarama 2023, PSG itsinda ikipe yari igizwe n’abakinnyi ba Al Nassr na Al Hilal ibitego 5-4.


