Bwiza
Kwamamaza (Sponsor)ads
ads

Ronaldo yiyunze n'umutoza wanze kumukinisha

Imikino•
Olivier NTANTURO
By Olivier NTANTURO
•Kuwa Gatatu, 30 Nzeri 2026 saa 09:44
Iminota 2 yo gusoma266 Abasomye
Ronaldo yiyunze n'umutoza wanze kumukinisha

1286378

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Cristiano Ronaldo na Jorge Jesus bagiranye ibiganiro byagaragaje ko umwuka mubi wari watangiye kuvuka hagati yabo ushobora kuba uri kugabanuka, nyuma y’impaka zavutse ku kuba Ronaldo atarakinnye mu mukino Portugal yatsinzemo Norway ibitego 2-1.

Ibiganiro by’aba bombi byabaye ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 29 Nzeri 2026, mu kigo ikipe y’igihugu ya Portugal yari icumbitsemo i Malmö muri Sweden.

Televiziyo RTP yatangaje ko ibiganiro byagenze neza, mu gihe ikinyamakuru A Bola na cyo cyemeje ko habayeho ubwumvikane hagati y’umutoza n’umukinnyi.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Umwuka mubi watangiye kugaragara nyuma y’umukino wa Norway, aho Ronaldo yari yasigaye ku ntebe y’abasimbura. Nubwo Jorge Jesus yari yatekereje kumukinisha mu gice cya kabiri, amaherezo ntiyigeze amushyira mu kibuga.

Nyuma y’umukino, Ronaldo yahise ajya mu rwambariro aho kujya hamwe na bagenzi be gushimira abafana bari baje kubashyigikira. Mu minsi yakurikiyeho kandi ntiyitabiriye imyitozo y’ikipe hamwe n’abandi bakinnyi, ahubwo akora imyitozo yihariye muri gym.

Jorge Jesus yasobanuye ko kuba Ronaldo atarakinnye byari icyemezo cya tekiniki. Yavuze ko yari yatekereje kumukinisha iminota 45 ya nyuma, ariko ahindura gahunda nyuma yo kubona ko Gonçalo Ramos yakoze neza.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com

Ibi byatumye Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal, Pedro Proença, ahindura gahunda yari afite maze ajya i Copenhagen, aho Portugal yiteguraga umukino wa Nations League izakina na Denmark.

Proença yari asanzwe ateganya kujya muri Azores gukurikirana umukino w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 21, ariko yahisemo kujya Copenhagen kugira ngo akurikirane hafi ikibazo cyari hagati ya Ronaldo n’umutoza.

Ku ruhande rwe, Ronaldo aracyashaka gukomeza gukinira Portugal. Uyu mukinnyi w’imyaka 41 kandi afite intego yo kugera ku bitego 1,000 mu mwuga we.

Portugal izakina na Denmark kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Ukwakira 2026, kuri Parken Stadium i Copenhagen, mu mukino wa gatatu w’itsinda muri UEFA Nations League.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com
Olivier NTANTURO

Inkuru yanditswe na: Olivier NTANTURO

Umunyamakuru wa BWIZA.COM wanditse inkuru 2,803.

Kwamamaza (Google Ads)bwiza.com