RRA irahumuriza abaturage bafite impungenge z’ubwishyu bw’imisoro y’ubukode bw’ubutaka

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyahumurije abaturage bari bafite impungenge zo kwamburwa amasambu yabo kubera ko bananiwe kwishyura imisoro y’ubutaka, aho kivuga ko umuturage uzagaragaza ko adafite ubushobozi bwo gutanga iyi misoro azegera inzego zibishinzwe zikamufasha.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu avuga kubyo ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro kimaze kugeraho nyuma y’imyaka 20 gishinzwe, Umuyobozi wacyo, Richard Tushabe, yavuze ko iki kigo ari nacyo gisigaye cyakira imisoro n’amahoro byakorwaga n’inzego z’ibanze.

Yakomoje ku mpungenge zimaze iminsi zigaragazwa n’abaturage zijyanye n’ubukode bw’ubutaka cyangwa ubw’amazu bakwa na Rwanda Revenue. Ni nyuma y’aho mu minsi ishize ubwo yasozaga manda yayo inteko ishinga amategeko yasoje itora itegeko rigenga umusoro w’umutungo utimukanwa, urimo umusoro w’ubutaka, n’uw’ubukode bw’amazu, bigaragara ko wiyongereye.

Umusoro ku bukode bw’ubutaka ukaba waravuye hagati ya 0 na 80 ugera hagati ya 0 na 300. Nubwo iri tegeko ritarashyirwaho umukono na Perezida wa Repubulika ngo ritangire kubahirizwa, abaturage bakomeje kugaragaza impungenge z’ubushobozi bwo kwishyura n’uwari usanzwe bavuga ko nta bushobozi bafite.

Mu kiganiro cyo kuri uyu wa Gatatu, Komiseri Mukuru wa RRA akaba yahumurije abaturage bavuga ko badafite ubushobozi bwo kwishyura iyi misoro avuga ko iri tegeko niritangira no kubahirizwa nta muturage rizahutaza.

Ati: “ Ariko umuturage kuvuga ngo hari umuturage uzahungabana kubera itegeko ry’umusoro..rwose ndashaka kukwizeza ko atari ko bizamera..sinzi ahantu haturutse ibihuha ubona abantu basa nk’aho bafashe nk’aho leta igiye kuza ibahutaze..ntabwo ariko bimeze rwose ”.

Umuyobozi wa Rwanda Revenue yongeyeho ko umuturage udafite ubwishyu bigaragara ko adafite ubushobozi, inama njyanama iterana ikaba yakuraho wa musoro.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro kivuga ko kugeza ubu cyabaruye ubutaka busaga miliyoni bugomba kwishyura imisoro.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *