Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga 2026, Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) cyitabye Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC), kugira ngo gisobanure amakosa yagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ajyanye n’imicungire y’imari n’umutungo bya Leta.
Mu bibazo byabajijwe ubuyobozi bwa RSSB, Depite Uwumuremyi Marie Claire yagarutse ku bikoresho bifite agaciro ka miliyari 1.539 Frw byaguzwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024, ariko kugeza ubu bikaba bikomeje kubikwa mu bubiko bukodeshwa.
Yagaragaje ko RSSB ikoresha arenga miliyoni 1.8 Frw buri kwezi mu bukode bw’ubwo bubiko, mu gihe amafaranga yose amaze gutangwa ku bukode ageze kuri miliyoni 21.6 Frw.
Yabajije ati: “Kuki ibi bikoresho byaguzwe mbere y’uko haboneka uburyo bwo kubikoresha? Ese habanje gukorwa inyigo igaragaza ko bikenewe mbere yo kubigura? Niba yarakozwe, uyu munsi se biracyabikwa mu bubiko bukodeshwa cyangwa mwabonye aho mubibika hadatwara amafaranga y’ubukode?”
Mu gusubiza, Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Régis Rugemanshuro, yavuze ko kugura ibyo bikoresho bitateje igihombo.
Yagize ati: “Ibyo bikoresho dukodeshereza ububiko byaguzwe mu rwego rwo kwitegura umushinga wo kubaka Club House, uzakurikirwa na hoteli. Ni ibikoresho byo ku rwego rwo hejuru kandi bihenze. Kuba byaraguzwe kare byadufashije kwirinda izamuka ry’ibiciro, cyane cyane ryatewe n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.”
Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens, yahise amubaza niba yumva koko kuba ibyo bikoresho bimaze igihe bibitswe mu bubiko bukodeshwa nta gihombo kirimo.
Rugemanshuro yasubije ko nta gihombo kirimo, asobanura ko no muri hoteli zikomeye usanga hari ububiko bw’ibikoresho.
Ati: “Hoteli izubakwa. Sinzi niba hari abayisuye, ariko ibyo bikoresho ntaho wabibona muri izo hoteli zindi zikorera hano. Twagiriwe inama yo kubigurisha muri cyamunara, ariko tubona atari igitekerezo cyiza.”
Yakomeje ati: “Twahisemo kubibika neza kugira ngo bitangirika. Hari ibiganiro turi kugirana na hoteli zitandukanye zishobora kuba zibikeneye. Gahunda ni ukubibika, twizeye ko umushinga wa hoteli uzatangira vuba, kandi twizeye ko mu cyiciro cya mbere tuzaba twabonye umushoramari.”
Depite Umutesi Liliane na we yagaragaje impungenge ku gaciro ibyo bikoresho bizaba bifite mu gihe bizaba bimaze imyaka itanu bibitswe, abaza niba bizaba bikigezweho nk’uko ubuyobozi bwa RSSB bubivuga.
Depite Mussolini Eugène yavuze ko atanyuzwe n’ibisobanuro byatanzwe na RSSB, agaragaza ko raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yari yerekanye ko hari ikibazo, nyamara ubuyobozi bw’ikigo bukaba bukomeje kuvuga ko nta gihombo cyabaye.
Ati: “Ntabwo numvise uburyo Umugenzuzi Mukuru yafashe umwanya akabereka ko ibyo mwakoze bifite ingaruka, mukabyemera, hanyuma mukaza hano mukatwumvisha ko ari ibikoresho bifite akamaro kandi bizakoreshwa mu gihe kitazwi. Ntabwo ari umwaka utaha cyangwa ukwezi gutaha. Ese iyo amafaranga yaguzwe ibyo bikoresho aza kuba ari inguzanyo, ntihari kubarwa inyungu zayo?”
Mu gusubiza, Umuyobozi Mukuru wa RSSB yavuze ko bagiye kwihutisha imishinga yo kubaka iyo hoteli cyangwa bagashaka umuntu cyangwa ikigo cyakwifuza kugura ibyo bikoresho ku giciro kitazatuma RSSB ihomba.
Mu gusoza, Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens, yasabye RSSB kujya isuzuma buri kwezi raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ikanasesengura inama n’amakosa agaragaramo kugira ngo hashakwe ibisubizo birambye, bityo ibibazo nk’ibi bitazongera kugaragara.


