Nyuma y’uruzinduko rwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Anastase Shyaka , haravugwa iyirukanwa ku bari abayobozi (Directeur ) , n’umukozi umwe wahagaritswe amezi 3.
Mubirukanwe haravugwamo : Rukabu Benoit wari ushinzwe BDA, Mwangange Mediatrice wari ushinzwe uburezi, Dukundimana Esperence Administration, Rugomboka Daniel wari umujyanama mu nama njyanama, Karasira Donath wari ushinzwe imari (Finance) , Claire umukozi wari ushinzwe ibiza na Habimana Martin wari umujyanama wa Mayor, we wahagaritswe amezi atatu.
Uku guhagarikwa ku mirimo kuje nyuma y’uruzinduko Minisitiri w’ubutegetsi yagiriye mu karere ka Rubavu tariki ya 16 Ukuboza , aho yavuze kumikorere n’ibibazo bivugwa muri aka karere.
Min. Shyaka yibajije ukuntu Rubavu bavuga ko haba ibiryo nyamara ikaba iri mu Turere turi ku isonga mu dufite abana bafite imirire mibi.
Mu Turere 30, ngo Rubavu igaragara imbere mu nyigo zose zose zikorwa bareba ibibazo byugarije Uturere, ikaza ku isonga mu kugararagaramo ruswa. “Iyo uvuze Rubavu iyo Rubavu abantu benshi bumva ruswa.”
Yakomeje avuga ko rubavu ihabwa umurongo mu buryo bwo gukemura ikibazo ariko bikagumya kundindira ntihakemurwe na kimwe nk’ibirimo kuzamura imibereho y’abaturage (human Security), ubuhinzi, itangwa rya serivisi, ubucuruzi n’ibindi. Avuga ko aho gukemuka usanga bikorwa bisubira inyuma.
Minisitiri Shyaka kandi yasabye abakomeje kuzana ibibazo by’irondakarere,” Abagogwe” n’ “Abagoyi” bigaragara mu bakozi b’Akarere ka Rubavu, avuga ko mu gihe bizakomeza Akarere katazatera imbere. Yabasabye kuva muri ndi ‘Umugoyi’ na ndi ‘Umugogwe’ bakagendera muri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ kuko inkubiri ya “Goyi – Gogwe” nta majyambere yabaha.
Mu nkuru kandi dukesha umuseke ngo Prof. Shyaka yavuze ko nta kandi Karere kagira akajagari na bombori bombori mu buyobozi mu turere twose 30 tw’igihugu uretse Rubavu.
Umwe mu bakozi b’Akarere ka Rubavu utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko ibyo Minisitiiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yavuze biri mu Karere akoreramo ari ukuri.
Ati “Hari bamwe mu bakozi bakora nk’abacanshuro, bakorera ku jisho, hakaba n’abandi bakozi bamaze igihe kirenga imyaka 10 bakorera mu Karere ari na bo bica ibintu.”
Yasabye inzego zo hejuru niba zahindura sitati (Statut) igenga Akarere hakajya habaho kwimura abakozi bakajya gukorera ahandi. Ati “Ibi byafasha kurandura udutsiko tugaragara mu Karere.”
Uku kwirukanwa kwaba bakozi bivuzwe nyuma y’uruzinduko rwa Minisitiri, rwabayemo kunengwa no kwihanangiriza abakozi , n’abayobozi b’akarere ka Rubavu. Kugeza ubu bivugwa ko nabandi benshi bashobora gukurikira bagenzi babo.

2 Responses
Rubavu : Abakozi 7 birukanwe ku mirimo nyuma y’uruzinduko rwa Minisitiri
Uuum, ibyo se birashoboka? RIB, Ubushinjacyaha Bukuru, Ubutabera mubibona mute?
Mbega abaswa weeeeeeeeeeeee, ngo baracyari muby’agoyi n’abagorwe. Yewe mvuka Bigorwe ariko siniyumva nk’umugorwe ahubwo kuba umunyarwanda bituma numva mfungutse mu mutima kuko nemerewe gutura aho nshaka mugihugu, gushakana nuwo nkunze uwari we wese ntitaye aho akomoka cyangwa umuryango avukamo.
Ariko harya HE ajye avunwa no kudushakira uko twabaho neza nibirangiza bene nkaba abaribo bamuvangira? Ndababaye peeeeee. Reka nsabe abanyarwanda be gufata ibi birwari mw’izina ry’abagoyi bose cyangwa abagorwe bose kuko ibi bakora cyangwa bakoze nikugiti cyabo, apana mwizina ry’umuryango wose. Ntasoni bafite? Nyakubahwa HE tukurinyuma kandi turagushyigikiye muri gahunda zose watugeneye.
Nigeze ngera mu Rugerero nka 23h mfite imodoka, nahasanze umubyeyi waruturutse ahitwa ku NKAMA amaze kubyarira muri kaburimbo, byabaye ngombwa ko mbanza kumugeza hirya kure cyane mumakoro ahitwa mu Murara kuri Centre de sante, mushyikiriza abaganga ariko sinigeze mpamva ntaramenya niba hataza gukenerwa transfer kuri Hopital kubera gutinya ingaruka zo kubyarira munzira kandi CS nata Ambulance yarifite. None se ko nkomoka Bigorwe nigeze mbihuza nuko ari mu gace k’ubugoyi? Kandi rwose nubwo nageze i muhira 5h du matin ntagihombo nakimwe nagize peeee. Bituvangira rero.
NB: Byaba byiza kureba neza niba ntamashumi yabo bakoranaga cyangwa inshuti zabo (nubwo njye ntazita inshuti kuberako inshuti nyanshuti ikubuza kwijandika mumafuti nkayangaya), ndetse hakabaho gahunda yo kwegera abana babo ntibanduzwe na bene nkaba.
FRC