Rubavu: Barashinja Gitifu kubarandurira ibigori, we akavuga ko byari ku bw’umutekano wabo

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu murenge wa Bugeshi ho mu karere ka Rubavu, barashinja ubuyobozi bw’uriya murenge kubaranduza ibigori bari barahinze ku ngufu, ku buryo bishobora kuzabateza inzara.

Abavuganye n’iki gitangazamakuru bavuze ko mu mwaka ushize ubuyobozi bw’uriya murenge bwabakoresheje inama, bukabasaba ko abafite amasambu aherereye kuri metero 100 uvuye ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batagomba kongera guhinga imyaka miremire, irimo ibishyimbo bishingirirwa n’ibigori.

Ni icyemezo ubuyobozi bwafashe mu rwego rwo guhashya abazwi nk’abacoracora bambutsa mu Rwanda ibicuruzwa bya magendu babikuye muri Congo Kinshasa.

Abaturage bavuga ko ubusabe bw’ubuyobozi babwemeye, gusa nyuma baza kongera guhinga bijyanye n’uko babonye ko ibyo bari barategetswe nta musaruro byatanze kandi inzara ishobora kubica.

Umwe mu bavuganye na BWIZA yagize ati: “Ba bacoracora b’Abaforoderi noneho bakubye incuro nk’icumi ugereranyije n’uko babikoraga, buri munsi bakabafata bakabajyana Nyabishongo muri cya kigo cy’inzererezi n’i Gisenyi, mbese ukabona ari ibintu bisa n’ibyaburiwe umuti. Twarahinze rero, mu guhinga twongera guhinga ibigori.”

Uyu muturage yabajijwe niba barongeye guhinga babiherewe uburenganzira arabihakana, gusa avuga ko ubwo bahagarikwaga kongera guhinga ibigori bategetswe guhinga imyaka irimo ibirayi, ariko nyuma baza guhura n’ikibazo cy’imbuto yabyo.

Ati: “Batubwiraga ko tugomba kujya duhinga imyaka migufi nk’ibirayi, imboga n’amakaroti. Twarahinze rero imbuto z’ibirayi zirabura, noneho bigeze aho n’ibitunguru na tungurusumu twahinze bibura abaguzi.”

“Twaribwiye duti ese ko dupfuye kandi na coracora baduhoraga ikaba idacika turabigenza gute? Twaragiye rero dusa n’abiyahura aho twari twarahinze tuhahinga ibigori.”

Umuturage witwa Bunani uri mu barandujwe ku ngufu ibigori yari yarahinze, yavuze ko itegeko ryo kubirandura ryatanzwe n’umuyobozi w’umurenge wari kumwe n’abashinzwe umutekano.

Ngo Gitifu wa Bugeshi ubwo yaremeshaga abaturage inama babategeka kurandura biriya bigori yavuze ko “abahinze ibigori muri ziriya ntambwe ni abanzi b’igihugu, banakwiye gupfa.”

Bunani avuga ko nyuma yo gutanga itegeko ry’uko ibyo bigori bigomba kurandurwa, bamwe mu baturage binangiye bikarangira baciwe amande.

Ati: “Baravuze ngo tuburandure, noneho twihagararaho twanga kubirandura. Bwagiye gucya mu gitondo dusanga inkeragutabara zatugezemo ziradufata zitujyana ku murenge.”

Amakuru BWIZA yahawe n’abaturage ni uko hari imirima y’ibigori isaga 30 yaranduwe, mu gihe byari bigeze igihe cyo kubagarwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Rwibasira Jean Bosco, avuga ko nta byo kuranduza bariya baturage ibigori ku ngufu byabayeho, ko ahubwo bo basabwe kubirandura ku bw’umutekano bakabikora ubwabo.

Ati: “Ntabwo ubuyobozi bwabaranduriye ibigori, umwanzuro wafashwe uvuga ko metero ijana zidahingwa ku bw’ikibazo cy’umutekano wabo, ababirenzeho basabwa ko babyikuriramo.”

Uyu muyobozi yavuze ko ibyo kuba abaturage baratwawe n’inkeragutabara bagacibwa amande ntabyo azi, yiyemeza ko agiye kubikurikirana.

Mu gihe abaturage bagaragaza impungenge z’uko bashobora kuzicwa n’inzara kubera iriya myaka, Gitifu Rwibasira yavuze ko “umutekano abo ufitiye inyungu ba mbere ni abaturage n’igihugu muri rusange”, ashimangira ko ubuyobozi buri kumwe na bo ngo kuko butabaha umutekano usanzwe ngo bubime uw’igifu.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Rubavu: Barashinja Gitifu kubarandurira ibigori, we akavuga ko byari ku bw’umutekano wabo
    Icyo ni ikibaxo cyunvikana kandi urwo rubanza ni urucabana.mwarabwiwe,murumvira,nyuma y’igihe mwifatira imyanzuro. Uko ni ukwigomeka. Niba ibihugu bigirana imihahiranire,kuki mutashaka abahinga ibyo mwe mudafite mugafashanya? Ibyo ko ari ibintu byumvikana? Mu kanya ngo bamaze abantu babarasa, mu kandi muti turabamaganye abacoracora,mu kandi mukabakingira ikibaba. Namwe mushyire mu gaciro,nta kosa ubuyobozi bufite

  2. Rubavu: Barashinja Gitifu kubarandurira ibigori, we akavuga ko byari ku bw’umutekano wabo
    Icyo ni ikibaxo cyunvikana kandi urwo rubanza ni urucabana.mwarabwiwe,murumvira,nyuma y’igihe mwifatira imyanzuro. Uko ni ukwigomeka. Niba ibihugu bigirana imihahiranire,kuki mutashaka abahinga ibyo mwe mudafite mugafashanya? Ibyo ko ari ibintu byumvikana? Mu kanya ngo bamaze abantu babarasa, mu kandi muti turabamaganye abacoracora,mu kandi mukabakingira ikibaba. Namwe mushyire mu gaciro,nta kosa ubuyobozi bufite

  3. Rubavu: Barashinja Gitifu kubarandurira ibigori, we akavuga ko byari ku bw’umutekano wabo
    Hari ibyemezo bifatwa bitarimo ubwenge,ubwo c kwicisha abaturage uyoboye inzara uba ubamariyiki?hazigwe ubundi buryo bwo kurwanya abo bacoracora

  4. Rubavu: Barashinja Gitifu kubarandurira ibigori, we akavuga ko byari ku bw’umutekano wabo
    Hari ibyemezo bifatwa bitarimo ubwenge,ubwo c kwicisha abaturage uyoboye inzara uba ubamariyiki?hazigwe ubundi buryo bwo kurwanya abo bacoracora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *