Rubavu: Gitifu w’umurenge yasabwe kwegura arabigarama, yikomereza akazi

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe imyiteguro y’amatora mu nzego zibanze irimbanije, mu karere ka Rubavu havugwa umwuka mubi kubera abakozi b’akarere barimo gukorerwa dosiye bakirukanwa.

Amakuru BWIZA yamenye ni uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Kanzendebe Héritier yamaze kwegura ku mirimo ye ku mpamvu yiswe iy’ubushake bwe.

Ku rundi ruhande ariko mugenzi we wa Nyakiliba, Nyiransengiyumva Monique yasabwe kwegura ashinjwa kugenda biguru ntege mu mikorere, arabigarama ndetse ahita anakomeza akazi ke.

Amakuru avuga ko nyuma yo kwanga kwegura, Gitifu Nyiransengiyumva ashobora kuza gushyikirizwa urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha RIB, kuko ngo ubuyobozi bw’akarere bwamaze kunoza umugambi wo kumushyikiriza ubugenzacyaha.

Amakuru avuga ko aba banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge uko ari babiri baherukaga guhamagazwa bagasabwa kwegura ku bushake bwabo, ariko bikanirana.

Ngo byabaye ngombwa ko hiyambazwa umuryango wa FPR-Inkotanyi babarizwamo, ari na bwo Kazendebe yandikiye ibaruwa akemera kwegura, na ho Nyiransengiyumva Monique akanga gusinya asezera mu kazi.

Amakuru twamenye ni uko uyu muyobozi ejo ku wa Gatanu yakomeje akazi ke nk’ibisanzwe.

Amakuru yo kwegura no kweguzwa bya hato na hato ku bayobozi mu karere ka Rubavu bivugwa ko yateje urwikekwe mu bakozi b’akarere bikanga ko na bo bashobora kuza guhagarikwa ku mirimo, dore ko bivugwa ko hari urutonde rw’abakozi barenga 30 bashobora kuza guhagarikwa.

Uretse bariya bayobozi b’imirenge bivugwa ko abakozi barimo Munyabuhoro Robert wo mu butaka ndetse n’uwari ushinzwe abakozi mu bitaro bya Gisenyi.

BWIZA ntiyashoboye kuvugana n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu kuri iki kibazo, gusa ubwegure bwa bariya bayobozi buje nyuma y’iminsi mike muri kariya karere humvikanye nanone inkuru y’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari dutandukanye beguye ku mirimo yabo, gusa bo bakavuga ko begujwe.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François, yabwiye BWIZA ko niba uriya munyamabanga Nshingwabikorwa yarakoze amakosa akwiye kuyabazwa aho gusabwa kwegura.

Ati: “Kuki se babimusaba? Niba yarakoze amakosa nibayamubaze yisobanure, hanyuma bakore icyo amategeko ateganya. Amategeko nakurikizwe muri mubyose kandi n’amakosa ahanwe.”

Guverineri Habitegeko yavuze ko kuba umuyobozi yabazwa inshingano ze ari “amahitamo y’igihugu.”

Yakomeje agira ati: “Abanyamabanga nshingwabikorwa ni abakozi bagengwa na statut rusange igenga abakozi ba leta n’andi mategeko agenga abakozi ba leta n’imyitwarire yabo. Niba hari ufite ibyo aregwa hari uburyo bikorwa. Ushaka gusezera mu kazi nawe hari inzira bicamo. Ushobora no gusezera bakakwangira cyane iyo ukurikiranweho amakosa yatuma wirukanwa.”

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Rubavu: Gitifu w’umurenge yasabwe kwegura arabigarama, yikomereza akazi
    Ibi bisobanuke si ukwegura ni ukwirukanwa bajye bakoresha imvugo nyayo

  2. Rubavu: Gitifu w’umurenge yasabwe kwegura arabigarama, yikomereza akazi
    Ibi bisobanuke si ukwegura ni ukwirukanwa bajye bakoresha imvugo nyayo

  3. Rubavu: Gitifu w’umurenge yasabwe kwegura arabigarama, yikomereza akazi
    Ariko se muri Rubavu kukihahora amatiku? kubera kutamenya inshyingano za kazi kabo Bose usanga buri wese ari Chef, cg indakoreka, Nyamara Bose uwababaza icyo bamarira Abaturage nko kubaha Service bagombwa, ugasanga ntabyo bazi, gusa uyu wabeguje akaba amaze kumenya Akarengane Abaturage bagirira Ku bitaro we ndamwemera, ndetwe n’ijwi ryanjye ndarimubikiye

  4. Rubavu: Gitifu w’umurenge yasabwe kwegura arabigarama, yikomereza akazi
    Ariko se muri Rubavu kukihahora amatiku? kubera kutamenya inshyingano za kazi kabo Bose usanga buri wese ari Chef, cg indakoreka, Nyamara Bose uwababaza icyo bamarira Abaturage nko kubaha Service bagombwa, ugasanga ntabyo bazi, gusa uyu wabeguje akaba amaze kumenya Akarengane Abaturage bagirira Ku bitaro we ndamwemera, ndetwe n’ijwi ryanjye ndarimubikiye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *