Rubavu: Hashize imyaka 6 urwibutso rwa Jenoside rwubakwa ariko ntirurangire

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu batuye mu mujyi wa Gisenyi bagaragaza ko bahangayikishijwe n’idindira ry’imirimo yo kubaka urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwo muri uyu murenge ruzwi ku izina rya “Komini rouge” dore ko imirimo yo kurwubaka yatangiye mu mwaka wa 2011 kugeza magingo aya ikaba itararangira.
Uwimbabazi Chantal na Birijya Aline Sharif ni bamwe mu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi bo mu murenge wa Gisenyi, bavuga ko urwibutso rwa Gisenyi nirwuzura ruzafasha gukomeza gusigasira amateka yaranze jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi.
Chantal aragira ati “hashize imyaka isaga itandatu uru rwibutso rwaratangiye kubakwa ariko kugeza magingo aya turibaza impamvu rutuzura ngo twe kuzajya duhora twibaza impamvu imibiri y’abacu iruhukiyemo iri ahantu hazima”
Aba baturage baravuga ibyo mu gihe na rwiyemezamirimo wubaka uru rwibutso witwa Ndekezi Charles avuga ko akarere kamaze imyaka 2 katamwishyura amafaranga ye yakoresheje mu kubaka uru rwibutso asaga miriyoni 20.
Aragira ati “natsindiye isoko ryo kubaka uru rwibutso, bansabye gukoresha amafaranga yanjye ngo bazayansubiza kugeza ubu amaso yaheze mu kirere ariyo mpamvu imirimo yo gukomeza kubaka yahagaze”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi byatumye tuvugana n’umuyobozi mu karere ufite mu nshingano ze umuco na sport, Rurangwa Eric nawe wibaza impamvu uru rwibutso rwadindiye mu gihe ubu hibukwa ku ncuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi ariko yongeraho ko bakomeje kuvugana nàºbuyobozi bw’akarere ku buryo bizeye ko iki kibazo kizagera aho gikemuka.
Ati “dukomeje kuvugana ninzego z’idukuriye ndetse n’akarere kandi turizera ko bazaduha igisubizo cyiza kuko bavuze ko bizashoboka umwaka utaha ”
Ku rundi ruhande, Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Rubavu, Kabanda Innocent yakunze kwibaza impamvu akarere ka Rubavu kuva kera ikiri icyahoze cyitwa Purefegitura ya Gisenyi abayobozi bose batigeze baha agaciro ko kubaka urwibutso rwa Komine rouge rubitse amateka akomeye ya Jenoside mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi ndetse akaba ari naho byumwihariko hari umubiri w’umubikira, Niyitegeka Felisita, umwe mu bagizwe intwari z’igihugu.
Kuri ubu mu rwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisenyi Komini Rouge, hashyinguye imibiri 4613, yakuwe mu byobo rusange yari, ishyingurwa mu cyubahiro ku itariki 21 Kamena 2014.
Ubuyobozi bw”akarere ka Rubavu buvuga ko idindira ry’uru rwibutso ryagiye riterwa n’ubushobozi butari buhagije bityo bakaba bagiye kongera kurwubaka aho Uwampayizina Marie Grace, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yagize ati “mu ngengo y’imali y’umwaka utaha nibwo tuzagena amafaranga yo kongera kurwubaka ”
Ku kibazo cya Rwiyemeza mirimo utarishyuwe ngo akomeze imirimo uyu uyobozi yakomeje atangaza ko bari kuganira na we ngo barebe ayo yakwishyurwa ariko banongeraho ko ariwe ugifite iryo soko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Magarambe Theodore/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *