Rubavu: Ikibazo cy’isambu yo mu 1959 Kagame yasabye gukemura, gikomeje kuba ingume

Sangiza iyi nkuru

Ku wa 10 Gicurasi 2019 ubwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagendereraga akarere ka Rubavu, umuturage witwa Ntibankundiye Patrick yamugejejeho ikibazo kijyanye n’isambu y’ababyeyi be yavugaga ko yambuwe n’uwitwa Uwimana Solange.

Ntibankundiye yagaragarije Umukuru w’Igihugu ko gukurikirana iyi sambu byatumye umubyeyi we, Urimubenshi Thomas aburirwa irengero, ndetse na we akaba yaragiye afungwa bya hato na hato ayizira.

Ni isambu iherereye mu Kagari ka Kinyanzovu, ho mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu.

Ntibankundiye avuga ko iriya sambu yahoze ari iya sekuru, gusa ikaza “Kubohozwa n’uwitwa Kanakuze Budensiyana wiyitaga uwari warahunze mu 1959, nyamara yari asanzwe atuye ku Majengo mu Kagari k’Umuganda (mu mujyi wa Gisenyi”, nyuma y’uko nyirayo yari amaze gupfa igasigaranwa na se, Urimubenshi.

Uyu mugabo avuga ko hagati y’2010 n’2013 ari bwo batangiye kuburana iriya sambu, bikarangira bayitsindiye ndetse bakanahabwa uburenganzira bwo kuyihabwa, gusa kugeza n’ubu bakaba batarayishyikirizwa.

Perezida Kagame ubwo yari i Rubavu yari yashinze iki kibazo Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col. Ruhunga Jeannot.

Umukuru w’Igihugu yabwiye Ntibankundiye ati: “Uwo muyobozi wa RIB muhe amateka yose n’uko byagenze, n’abo [bakozi ba] RIB bandi mwari mwaregeye”, abwira Col. Ruhunga ati: “Ndashaka ko icyo kibazo gikurikiranwa kandi ndashaka no kumenya uko byagenze, uzamenyeshe uko byagenze.”

umuyobozi_mukuru_wa_rib_col_ruhunga_jeannot_yumva_ikibazo_cya_ntibankundiye_patrick_warenganyijwe-0541e.jpg

Ntibankundiye avuga ko yandikiye inzego zitandukanye kuva ku buyobozi bw’inzego z’ibanze kugeza ku bw’Intara y’Iburengerazuba asaba guheshwa iriya sambu, gusa iki kibazo kikaba cyarananiranye.

Ati: “Gitifu w’Umurenge ikibazo arakizi, uw’akagari arakizi, Meya arakizi, MAJ irakizi, Guverineri arakizi kuko twaramwandikiye, uhagarariye RIB mu karere ka Rubavu icyo kibazo arakizi, na Perezida wa Repubulika twakimugejejeho kuko no muri Perezidansi njyewe nigereyemo.”

Ngo inzego Ntibankundiye yiyambaje zasabye umuhesha w’inkiko kubahesha isambu yabo, ariko umunsi wo kuyihabwa uwo bayihanganiye yohereza abasore batatu, bakubita uwo muhesha ndetse birangira Ntibankundiye n’abunzi bari baciye urubanza, bakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Rubavu.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, yahakaniye umunyamakuru wa BWIZA, avuga ko batigeze bamenyeshwa iki kibazo na Ntibankundiye.

Umuyobozi wa MAJ (Inzu itanga ubufasha mu by’amategeko) mu karere ka Rubavu, Serugo Michel, we yavuze ko bakiriye iki kibazo, gusa bakaba nta bubasha bagifiteho mu gihe kikiri mu nkiko.

Uwimana Solange Ntibankundiye ashinja kumuhuguza isambu, avuga ko yayiguze n’uwitwa Kanakuze na musaza we witwa Muganga, bombi bakaba abana ba Gatarina wari nyir’isambu. Kanakuze yapfuye nyuma y’amezi atatu agurishije iyo sambu.

Uwimana uvuga ko yaguze iyi sambu miliyoni 8.5 rwf, yemeza ko umuryango wa Ntibankundiye ari wo wari warayigabije, gusa ba nyirayo bahunguka bikaba ngombwa ko bayisubizwa n’ubuyobozi.

Uyu mugore yemera ko hari abahesha b’inkiko babiri bageze muri iyi sambu, harimo umwe witwa Kagaba wakatiwe imyaka itandatu y’igifungo agahita atoroka igihugu, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guhimba inyandiko y’umwanzuro w’urubanza.

Umuhesha wa kabiri wagombaga guhesha Ntibankundiye iyo sambu we ngo yakuyemo ake karenge, nyuma yo gusabwa umwanzuro w’urubanza mbere yo gutanga iyi sambu bikarangira awubuze.

Uwimana avuga ko nyuma y’imigambi yapfubye yo kumwambura iyi sambu, hari n’ubwo Ntibankundiye yagiye acura imigambi yo gushyira urumogi muri iyi sambu mu rwego rwo kumushyiraho icyaha, gusa ntibigire icyo bitanga.

Ati: “Bateguye gushyiramo urumogi kugira ngo nzafungirwemo, abaturage baba babimenye njya kwiyanzuza kuri polisi, Polisi imuhamagaye yanga kwitaba.”

Ku wa Kabiri tariki ya 8 Ukuboza, urubanza rujyanye n’iyi sambu rwagombaga gusubirwamo nyuma y’uko abo mu muryango wa Gatarina bari baruhamagajwemo bavuye hanze y’igihugu, gusa BWIZA ifite amakuru y’uko Ntibankundiye atigeze yitaba.

Abazi iriya sambu bavuga iki ku byayo?

Bizimana Jean Damascene avuga ko iriya sambu ari iya Gatarina na Nyamurinda, babyaranye KANAKUZE Budensiyana; mu gihe Abatutsi bameneshwaga mu mwaka w’1959.

Bizimana avuga ko isambu yari yarasigaranye abanyembibi bagizwe n’imiryango y’Abacuzi n’Abarebare (amoko y’abatuye i Rubavu) barayigabanya, nyuma haje kuba imanza Abarebare bayiburana n’Abacuzi kubera ko ba nyir’isambu bari bameneshejwe, Abarebare aribo Rwakageyo sekuru wa Ntibankundiye avukamo, barayitsindira ariko mu gihe cyo gutahuka abamukomokaho mu 1994 bayisubiza ba nyirayo.

Bizimana avuga ko hagati ya 2000 na 2014 iyi sambu Kanakuze yayatishaga, mbere yo kuyigurisha Uwimana Solange muri 2014.

Ntibiringirwa Samuel we avuga ko hagati y’1995 n’1996 ku bwa Konseye witwaga Ntahorigiye IsraĂ«l, yari umwanditsi wa Konseye, akaba yemeza ko ari we wanditse inyandiko yo gusubiza isambu Kanakuze ubwo yabaga mu buhungiro, uretse ko intambara zatumye dosiye zibura kubera ko amadosiye yose yari abitswe mu nzego z’ubuyobozi yagiye abura kubera intambara y’Abacengezi.

Umwanzuro w’abunzi uhesha Ntibankundiye isambu ni wo wabaye izingiro rya byose

Uwitwa Bazimaziki Faustin we avuga ko icyemezo cy’Abunzi kivugwa ko ari ikibazo cyakemuwe n’Inteko y’Abunzi b’Akagari ka Kinyanzovu ari ikinyoma, ku mpamvu z’uko inimero yahawe icyo cyemezo 41/2014, ari icyemezo cy’iyo nteko yafatiye umwanzuro w’ikirego we nka BAZIMAZIKI Faustin yarezwemo na BAMVUZAYO Jean Damascene, bikaba bigaragara ko ari amanyanga Abunzi bakoze bavuga ko bakiriye kandi bafata umwanzuro ku kirego cya Ndengejeho Lea na Kanakuze Budensiyana, nyamara ibyemezo bibiri bidashobora kugira numero imwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kanyanzovu, Uwumukiza Marie Leatitia, yemereye BWIZA ko abari bagize Inteko y’Abunzi y’aka Kagari bahimbye umwanzuro w’urubanza, bagamije guhesha isambu Ntibankundiye.

Ati: “Abunzi ba mbere bahimbye umwanzuro, baza kwitega ko urwo rubanza rwabayeho mu bigaragara rutarigeze rubaho, kandi n’Abunzi ubwabo barabyivugira. Inteko yariho mbere yirukanye abo bunzi bavugwa ko bahimbye uriya mwanzuro.”

Uyu muyobozi avuga ko guhimba uyu mwanzuro ari byo byabaye intandaro yo kugira ngo iki kibazo kibe cyarananiranye kugeza ubu.

Perezidante w’Inteko y’Abunzi muri Kinyanzovu, Mukamurenzi Cansilde, wari umwanditsi w’iyi nteko, na we yemeza ko nta rubanza rw’iyi sambu rwigeze rubaho, ko ahubwo umwanzuro w’urubanza wahimbwe n’uwari Perezida na bagenzi be bandi babiri, nyuma yo guhabwa ruswa y’300,000 rwf.

Ni ibyatumye bakatirwa igifungo cy’imyaka itandatu n’Urukiko rw’Ibanze rwa Rubavu, gusa baza kugirwa abere n’Urwisumbuye rwa Musanze, bivugwa ko batanzemo ruswa ya miliyoni 3 rwf.

Ntahomvukiye Theoneste usanzwe ari Perezida w’Inama Njyanama y’Akagari ka Kinyanzovu akanaba Chairman w’ishyaka RPF Inkotanyi mu Murenge wa Cyanzarwe, na we yemeza ko umwanzuro w’urubanza wahimbwe, ndetse abawihishe inyuma bagahita birukanwa mu Nteko.

We abishingira kuba Abunzi baterana ku wa Kabiri, ariko uwo mwanzuro ukaba warafashwe ari ku wa Gatandatu, ndetse uwo mwanzuro ukaba warafashwe n’Abunzi batatu bonyine muri 12 bagize Inteko.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Rubavu: Ikibazo cy’isambu yo mu 1959 Kagame yasabye gukemura, gikomeje kuba ingume
    Maze gusoma iyi nkuru yose uyu mugabo araburana ubusa arimo guhuguza

    Ahubwo uyu ntibankundiye nawe ashyirwe munkiko kuko arimo gukora ibyaha byinshi birimo no gutanga za ruswa.

    Kdi ikigaragara cyo ukuri arakuzi ukurikije amateka igihugu cyacu cyaciyemo biragarako ari ukuri izi scenario ziri henshi.

  2. Rubavu: Ikibazo cy’isambu yo mu 1959 Kagame yasabye gukemura, gikomeje kuba ingume
    Maze gusoma iyi nkuru yose uyu mugabo araburana ubusa arimo guhuguza

    Ahubwo uyu ntibankundiye nawe ashyirwe munkiko kuko arimo gukora ibyaha byinshi birimo no gutanga za ruswa.

    Kdi ikigaragara cyo ukuri arakuzi ukurikije amateka igihugu cyacu cyaciyemo biragarako ari ukuri izi scenario ziri henshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *