Rubavu: Mudugudu umaze ibyumweru 3 atowe yakubise umuturage amugira intere

Sangiza iyi nkuru

Umuturage witwa Binyavanga JMV wo mu kagari ka Busigari ho mu murenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu, aravuga ko yakorewe urugomo n’abarimo umukuru w’umudugudu w’Amajyambere bikamusigira ubumuga.

Binyavanga avuga ko urugomo yarukorewe na mudugudu witwa Niyonzima wahise atoroka, gusa kuri ubu akaba yidegembya nyuma yo kugaruka iwe.

Uyu muturage ahohoterwa byari ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nk’uko yabisobanuye.

Ati: “Yari yasinze arimo ashwanira mu kabari, mubuza gushwanira mu kabari katari ake kandi afite ake, mugira inama ko niba hari abamukosereje yareka akazabaregera ubuyobozi bukeye bwaho, ntiyabyumva.”

Uyu muturage yakomeje agira ati: “Namaze kumubwira ntyo ngira ngo byarangiye, nsohotse ntashye nsanga yantegeye hanze ankubita inkoni ebyiri mu nda.”

Binyavanga avuga ko nyuma y’uko abantu babakiranuye mudugudu yongeye kumuhirika agwira ikibuye cyahise kimukata mu mutwe.

Bivugwa ko umuturage uriya mukuru w’umudugudu bashwanaga na we yamuhiritse akakwira akaboko.

Umuturage wakubiswe avuga ko urugomo yakorewe rwamugizeho ingaruka zikomeye dore ko nta kintu ashobora gukora, agasaba gufashwa kubona ubutabera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Uwimana Vedaste, yavuze ko bari gukurikirana imyitwatire y’uriya muyobozi umaze ibyumweru bitatu atowe.

Ati: “Uyu na we ni umwe mu bayobozi bashya baherutse gutorwa mu mudugudu, ndetse nk’ubuyobozi turi gukurikirana imyitwarire idakwiriye yagaragaje.”

Gitifu wa Cyanzarwe yavuze ko nk’ubuyobozi uwakubiswe bamugiriye inama yo gutanga ikirego mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rugakurikirana uwamuhohoteye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *