Rubavu: Nta wemerewe kugurisha imitungo ye muri ibi bihe bya Covid-19

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu tariki ya 17 Mata 2020 bwandikiye abanyamabanga b’imirenge yose ikagize bubamenyesha ko muri ibi bihe byo kwirinda indwara y’icyorezo ya Covid-19, nta muturage wemerewe kugurisha umutungo we.

Hashingiwe ku makuru avugwa mu bice bitandukanye by’aka karere avuga ko hari abaturage bafatirana bagenzi babo, bakagura imitungo yabo nk’ubutaka ku giciro kiri hasi y’icyari gisanzwe mbere y’iki cyorezo, ibintu ubu buyobozi buvuga ko ari akarengane.

Umuntu uzagura na mugenzi muri ubu buryo, ubwo bugure buzateshwa agaciro kandi uwaguze ahombe amafaranga yatanze nk’uko ubuyobozi bw’Akarere bwabivuze mu itangazo.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias avuga ko abaturage bashobora kuba bibwira ko bagiye kwikenura ahubwo bagiye kwikururira ubukene. Ati: “Mu bihe nk’ibi ngibi, iyo abantu batarimo gukora neza ngo binjize umusaruro nk’uko bawinjizaga, tutarebye neza bashobora kugaruka kuri wa mugani ngo ‘ukena ufite itungo rikakugoboka’ ariko bakawukoresha nabi, bikenesha ahubwo kurushaho.”

Yaboneyeho abashaka kugurisha kubanza kwegera ubuyobozi, bagasaba ubujyanama ku buryo ubwo bugure bwakorwa butagize n’umwe bubogamiyeho. Ati: “Iyo umuturage agurisha, turahari nk’ubuyobozi. Natwegera aratubwira ati mfite ikibanza cya metero kare 1000, ngiye kukigurisha aya mafaranga, tugereranye n’uko ibiciro byari bimeze, tumugire inama.”

Icyo ubuyobozi bushaka ni ugukumira ingaruka zaterwa no kugurisha iyi mitungo ibanje guteshwa agaciro, bikazabera umutwaro umuturage na leta ubwayo nk’uko Visi Meya Nzabonimpa yabivuze. Ikiruta kuri we ngo ni uko umuturage niba afite ikibazo cyo kubura ibyo kurya muri iki gihe [cyane ko ngo ari cyo gihangayikishije cyane] yabisaba, cyane ko leta yabyiyemeje.

Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagaragara mu Rwanda tariki ya 14 Werurwe 2020, leta yashyizeho ingamba zitandukanye zo gukumira ikwirakwira ryacyo zirimo guhagarika ibikorwa byinshi byinjiriza abaturage n’igihugu no gushyiraho gahunda yo kuguma mu ngo yatangiye itangazo rya Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 21 Werurwe rigiye ahagaragara.

Izi ngamba zagize ingaruka ku mpande zose by’umwihariko abaturage bahagarikiwe akazi bakoraga, bakenera ubufasha buva mu mpande zitandukanye zirimo leta. Leta nayo yatangije gahunda yo kubafasha kubona ibyo kurya ndetse n’ibikoresho by’isuku nk’ibyibanze bikenerwa mu buzima. Ni aha ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buhera busaba abaturage kutagurisha imitungo yabo kugira ngo bashake uburyo babaho kuko gahunda yo kubafasha ihari.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *