Rubavu: Umugore waciwe ikiganza n’umugabo we yaremewe n’abagiraneza

Sangiza iyi nkuru

Nyirazirikana Ruth utuye mu karere ka Rubavu, ubu ufite ubumuga yatewe n’umugabo we wamutemaguye kugeza aho amuca ikiganza, yaremewe n’abagiraneza bibumbiye mu rugaga rw’inama y’igihugu y’abagore, inkunga y’ibifite agaciro k’asaga ibihumbi 150.

Ibikoresho byo mu rugo, amatungo magufi, mitiweli n’ibindi byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 150, nibyo Nyirazirikana yashyikirijwe nyuma y’amezi agera kuri abiri atemaguwe n’umugabo we akamuca ikiganza ndetse akanamukomeretsa n’ibindi bice by’umubiri.

Ishimwe Pacifique uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Rubavu, yavuze ko iki gikorwa cyo gutera inkunga Ruth bagiteguye mu rwego rwo kurwanya ihohoterwa rigikorerwa umugore ryagaragaye muri uyu murenge.

Agira ati “twatanze ikiganiro ku ihohoterwa muri uyu murenge wa Mudende mu kagari ka Bihungwe mu mumudugudu wa Mwirima, nyuma turemera uyu mudamu Nyirazirikana Ruth waciwe ikiganza n’umugabowe, ubu akaba yarakatiwe gufungwa imyaka 20, twamuguriye intama, ibiryamirwa, ibikoresho byo mu nzu ibiribwa n’ibahasha y’amafaranga ibihumbi 32, byose bihwanye na 155.000Frs”

Yakomeje atangaza ko mbere y’uko uyu mugore ahohoterwa n’umugabo we kugeza amuciye ikiganza, muri uyu murenge hari haherutse no kugaragara umurambo w’umwana w’umukobwa wasambanijwe ku ngufu nyuma abamuhohoteye baramwica.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Abandi bagore bari bitabiriye ibi biganiro bamaganye cyane bamwe mu bagabo gito bakirangwaho ihohotera ndetse n’imiryango igitiza umurindi ihohoterwa rikorerwa abagore muri uyu murenge.

Mujawimana Kesiya yagize ati “uyu mugabo wahohoteye umugore we yabanje kumutemagura hafi umubiri wose, umuryango we warabyumvaga wanga gutabara, na nyuma amaze gucibwa ikiganza ntibigeze bamugurira mitiweri, turamagana ihohoterwa nkiri kandi dusaba ko ryahagarara”.

Uyu mudamu witwa Nyirazirakura Ruth, avuga ko mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka wa 2017, ari bwo umugabo we witwa Imanihaye, babyaranye abana batatu, yamusanze mu rugo amutemesha umuhoro kugeza aho amukuyeho ikiganza, amuziza kuba yakundaga kumubaza aho ashyira amafaranga, kuko umugabo we yakundaga kuyasesagura.

Anakomeza ashima inkunga yatewe n’abagore bagenzi be aho yagize ati “nkomeje gushimira abagore banzaniye iyi nkunga, sinkibasha kwikorera, ntawe unyitaho, ariko kuba mfite leta iyobowe na Kagame nzi ko ntacyo nkibaye”.

Abaturanyi be, bavuga ko ari igikorwa cyabateye ipfunwe kuko cyagayishije agace batuyemo, bemeza ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi, ikaba ari nayo mpamvu, ngo bagiye kuzaba hafi uyu mugore wahemukiwe n’umugabo we.

6
Nyirazirikana Ruth ahabwa intama

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Magarambe Theodore/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *