Rubavu: Umukongomani yatawe muri yombi ashyiriye urumogi ‘ruharwa’ w’Umunyarwanda mu kurucuruza

Sangiza iyi nkuru

Polisi ikorera mu karere ka Rubavu, yafatiye ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo uzwi nka Grande Barrière Umukongomani witwa Amuli-Lwamungu- Goinara, agerageza kwinjiza mu Rwanda urumugi udupfunyika 1,000.

Uyu munye-Congo yafatiwe mu murenge wa Gisenyi ku wa Kane Tariki ya 21 Mata, Polisi ikavuga ko urumogi yafatanwe yari aruzaniye uwitwa Manzi Mussa bakunda kwita Sadi na we wahise afatwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko habanje gufatwa Lwamungu biturutse ku makuru yizewe yatanzwe n’umuturage.

Ati: “Polisi yahawe amakuru yizewe ko umukongomani utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Land Cruiser ifite nimero 157AE19 wari uvuye muri Congo agiye kwinjira mu Rwanda afite igipfunyika cy’urumogi yari yashyize inyuma (Butu) muri iyo modoka.”

SP Karekezi yavuze ko “Abapolisi bakora ku mupaka bahise bayihagarika barebye inyuma muri Butu yayo basangamo urumogi udupfunyika 1,000, ahita afungwa.”

Yavuze ko uriya munye-Congo akimara gufatwa yatangaje ko urwo rumogi yaruhawe n’umugore atatangaje amazina utuye i Goma ngo arushyire uwitwa Moussa Manzi uzwi nka Sadi.

Polisi ku rubuga rwayo yemeje ko uyu Sadi yari asanzwe ari ruharwa mu gucuruza urumogi mu mujyi wa Gisenyi, nawe akaba yashakishijwe aza gufatirwa mu kagali ka Nengo, umudugudu wa Kivumu aho yari ategerereje kwakira urwo rumogi.

SP Karekezi yaburiye abantu bose bijandika mu bikorwa by’ibiyobyabwenge kubireka kuko amayeri yabo yose yamenyekanye, abibutsa ko urumogi rushyirwa mu biyobyabwenge bihambaye aho uruhamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

SP Karekezi yashimye abaturage uburyo bafatanya na Polisi y’u Rwanda mu gutahura abanyabyaha, anabasaba gukomeza gutanga amakuru y’aho babonye abacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’abafite umugambi wo kubyambutsa imipaka.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Gisenyi ngo hakorwe iperereza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *