Rubavu: Umukozi wo mu rugo aracyekwaho kuroga abana 4, babiri bahita bapfa

Sangiza iyi nkuru

Abana babiri bo mu kagari ka Buhaza, umudugudu wa Gabiro, umurenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu baraye bitabye Imana, biracyekwa ko bazize uburozi bagaburiwe n’Umukozi w’umuturanyi wabo, mukuru wabo we arembeye mu bitaro bya Gisenyi.

Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye n’umukuru w’umudugudu wa Gabiro, Madame Furaha Germaine, ko mu mugoroba wo ku wa 29 Ukwakira 2017, yatangaje ko umukozi w’umuturanyi w’iwabo w’abo bana witwa Uwamahoro, yabahamagaye uko ari batatu aho bari baragiye ihene, abagejeje mu rugo abaha ibiryo by’ibirayi n’ibishyimbo, nyuma y’iminota itarenze 30 babiri bahita bitaba Imana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Abo bana ni Ndamyebucye Pascal ufite imyaka 12, na Ndikubwimana Benjamin w’imyaka 5 hamwe na Niyonzi Frugence urwariye mu bitaro bya Gisenyi bose bakaba bene Munyandekwe Antoine na Uwimana Esther.

Banasangiye na Ornella Nzamurambaho wari umushyitsi muri urwo rugo rwa Minani Salvator na Nsengimana Joselyne, ba sebuja b’uyu Uwamahoro Ukekwaho kuroga abo bana.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Twifuje kumenya icyakozwe nyuma yiryo bara, maze tuvugana kuri telefone n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Mugisha Honore, avuga ko bakimara kumenya iyo nkuru bitabaje polisi.

Ati ”twitabaje inzego z’umutekano bahita bata muri yombi uyu mukozi ,naho abakirwaye bahise bajyanwa mu bitaro n’imirambo kugirango hamenyekane koko icyahitanye abo bana”.

Gusa amakuru yatanzwe n’abaturanyi biyi miryango yombi, baremeza ko uyu mukozi uburozi yatanze ashobora kuba atari agamije kwica ko ahubwo ari Aside yari ibitse mu dukopo twa Sos tomate, aribeshya ayisuka mu biryo, ariko kandi bakaba bibaza impamvu we atabiriyeho. Ibi byabaye ba nyiri urugo Minani na Joselyne.

R2
Nyina w’abana bikekwa ko barozwe, yicaye yumiwe

R1
Iwabo w’abana barozwe 2 muri bo bagahita bapfa

R3
Umukozi wakoraga muri uru rugo ni we icyekwaho kuroga aba bana

 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Magarambe Theodore/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *