Rubavu: Umwanditsi w’urukiko afungiwe kwaka ruswa y’igitsina

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze Uwamungu Theophile, umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gisenyi ukurikiranweho ibyaha byo kwaka ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ndetse no kwiyitirira urwego rw’umwuga.

RIB yemeje aya makuru mu butumwa yanditse ku rubuga rwayo rwa Twitter.

Uru rwego rwavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko ibi byaha Uwamungu yabikoze yizeza umugore w’imyaka 23 wari watanze ikirego ko urubanza rwe azarwigiza ku matariki ya hafi kuko abifitiye ubushobozi nk’umucamanza.

Byabaye muri Werurwe uyu mwaka.

Uwafashwe kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yashimye uwatanze amakuru kugira ngo ukekwaho icyaha afatwe, ikangurira abaturarwanda bose gutinyuka bagatanga amakuru ku babaka ruswa iyo ariyo yose kuko aribwo buryo byo kuyirandura burundu mu gihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *