Urubingo rubanza kuba umuhondo mbere y’uko rwuma

Ruhango: Aborozi bahangayikishijwe n’uburwayi bwibasiye ubwatsi bw’urubingo

Sangiza iyi nkuru

Aborozi bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Ruhango ,bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’uburwayi bwibasiye ubwatsi bw’urubingo kandi ari bwo bari basanzwe bagaburira amatungo yabo bityo bakabona azicwa n’inzara bikaba byanabagiraho ingaruka zo kubura umukamo uhagije mu gihe inka zitabonye icyo zirya.

Nsanzimana Alphonse umwe mu batuye mu murenge wa Ntongwe avuga ko hashize igihe kiirenga imyaka ibiri ubu bwatsi bwibasiwe n’indwara batigeze bamenya bityo ngo bikaba byarabagizeho ingaruka zo kubura icyo bagaburira inka zabo.

Agira ati «Iyo ndwara ifata urubingo rugahinduka umuhondo ubundi rugahita rwuma ikindi ni uko ubwatsi yagezemo ntibwongera gukura ngo bwigire hejuru buhita bwuma umulima wose ugashira ,ubu twibaza ikizatunga inka zacu kikatuyobera kuko nibwo bwatsi twagiraga».

Ni ikibazo kinavugwa na Mukandanga Gaudence na we utuye mu murenge wa Kinazi muri aka karere nawe uvuga ko ubu burwayi bwageze mu murenge wabo kandi ko ari ikibazo kibahangayikishije cyane.

Agira ati «Iyi ndwara iyo igeze mu mulima wose uhita ufatwa ,ubu nta nka ikiragirwa ku gasozi nibwo bwatsi twahingaga iyo wabaga ufite inka zaryaga zigahaga nta kibazo no ku mukamo ugasanga nta kibazo ariko ubu turahangayiitse cyane twibaza uko bizagenda».

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango , Rusiribana Jean Marie Vianney umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu na we yemeza ko koko muri aka karere iyi ndwara y’urubingo ngo yahagaragaye ariko ngo bakaba bari mu nzira zo kugicyemura burundu kuko ubu bashakiye aborozi imbuto nshyashya ngo batangire kuyitubura n’abandi borozi izabagereho.

Agira ati «ni byo koko mu myaka yashize urubingo rwararwaye ariko twafashe ingamba zo kurusimbuza ubu buri mwaka tugira imbuto dutubura kugira ngo aborozi bose bazagerweho n’iyi mbuto dufatanije na RAB cyane cyane ko dufite n’umushinga wa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ugamije kongera umukamo muri aka karere kacu».

Uyu muyobozi avuga ko umwaka ushize aborozi bahawe imbuto ngo yahinzwe kuri hegitari 42 bakaba bafite gahunda ko uyu mwaka uzarangira urundi rubingo ruhinzwe kuri hegitari 60 ,gusa aka karere kavuga ko gafatanije n’umushinga ushinzwe kongera umukamo wa RDDP ukorera muri Minisiteri y’ubuhinzi ,aborozi ngo bazahabwa izindi mbuto z’ubwatsi butandukanye zizabafasha kongera u,ukamo wabo Atari urubingo gusa ibi ngo bizabafasha no guhangana n’ibura ry’ubwatsi.

Urubingo rubanza kuba umuhondo mbere y’uko rwuma
Urubingo rubanza kuba umuhondo mbere y’uko rwuma

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *