Imiryango irenga 300 yo mu karere ka Ruhango, yafashijwe kubana byemewe n’amategeko nyuma y’ubukangurambaga ubuyobozi bw’aka karere bwari bumazemo iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bwiswe “Gender accountability Dialogues” (GAD).
Muri iyo minsi hakozwe ibikorwa byinshi birimo n’ubukangurambaga ku miryango yari isanzwe ibana mu buryo butemewe n’amategeko ngo ifashwe gusezerana mu mategeko.

Ubu bukangurambaga bwasize imiryango irenga 300 isezeranyijwe gusezerana imbere y’amategeko; mu gikorwa cyayobowe n’umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Habarurema Valens.
Usibye gusezeranya iyi miryango, ubuyobozi bw’akarere bwanahaye ‘cake’ imiryango yasezeranye ndetse bunayiha imodoka zivana abayigize mu miryango baturukamo; mu rwego rwo kwishimana na bo.
Uwitwa Eugenie uri mu basezeranyijwe yavuze ko kuba yatangiye kubana byemewe n’amategeko byashyize iherezo ku mpungenge yari amaranye igihe z’aho asho
Ati: “Gusezerana biratuma ngira ubwisanzure busesuye mu rugo, kuko nari imfite impungenge z’uko wenda umugabo wanjye ashobora kwitaba Imana bikarangira abanyamuryango banyirukanye.”
Uyu yunzemo ko gusezerana n’uwo bashakanye biri bwongere agaciro n’ukwizerana hagati ye n’uwo bashakanye, ikindi bikaba bigomba gutuma abana babyaranye na bo bagira agaciro.
Undi wasezeranye avuga ko mu gihe yari amaze abana mu buryo butemewe n’amategeko n’uwo bashakanye atiyumvagamo kuba umugabo nk’abandi, yungamo ko atewe ishema no kujya “mu murongo w’abandi bagabo”.

Meya Habarurema Valens mu mpanuro yahaye imiryango yasezeranye, yasabye abagabo gutera ikirenge mu cy’abagore babo na bo bakitabira gahunda za Leta uko bikwiye.
Ati: “Abagore barimo baritabira ibikorwa bya leta cyane ugasanga abagabo barimo baragenda bukebuke. Abagore bitabira umurimo cyane, abagabo harimo abagenda bukebuke. Nimuhe amashyi abagore bageze kure mu myumvire.”
Meya wa Ruhango by’umwihariko yanenze abagabo birirwa bicaye abagore babo bagiye gushaka ibitunga imiryango, byaboneka bikarangira abagabo babisesaguye.
Yasabye kandi imiryango yasezeranye kwirinda kwikubira imitungo, kuko “kuyikubira no kuyishwanira bisa n’ubusambo”. Yayisabye kubana mu mahoro kugira ngo n’abana bayo babeho neza.






