Umugabo witwa François wo Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, kubera gukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa mugenzi we, Jean Clause Mbanzabigwi, yakubise ikintu mu mutwe nyuma y’uko yari amusabye Urwagwa], akamwima. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyarutovu mu Kagari ka Nyabibugu mu Murenge wa Mwendo, ku mu cyumweru gishize ubwo François yasangaga nyakwigendera Mbanzabigwi Jean iwe ubundi akamusaba inzoga ariko ntayimuhe. Amakuru avuga ko nyuma yo kumwima iyo nzoga, François, yahise akubita Mbanzabigwi mu mutwe ikintu undi ahita aremba bamwihutana ku Bitaro bya Gitwe na ho bahise bamwohereza ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare CHUB ari na ho yaje gushiriramo umwuka. RIB yahise ita muri yombi François ukekwaho gukubita nyakwigendera ikintu mu mutwe bikamuviramo gupfa. Ukekwaho kwica Mbanzabigwi afungiye kuri Station ya RIB yo muri Ruhango kugira ngo akorerwe dosiye izashyikirizwe Ubushinjacyaha. Aya makuru kandi yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwendo, Muhire Floribert, watangaje ko icyatumye uyu mugabo akubita mu mutwe Mbanzabigwi tablette (agatebe gato) ari umujinya yatewe no kuba atarahawe inzoga yari amaze gusaba nyakwigendera mu gihe yamubwiraga ko ntayo afite. Hari andi makuru aturuka mu baturanyi avuga ko uyu ukekwaho kugira uruhare muri uru rupfu yari asanzwe afitanye ibibazo na nyakwigendera ku buryo yanagiye kumwaka iyo nzoga ashaka kumwiyenzaho nk’uko Radiotv10 batangaje.


