Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 9 Gicurasi 2018, umugabo witwa Nzitonda Fabien, utuye mu mudugudu wa Biraro, akagari ka Kizibere, umurenge wa Mbuye ho mu karere ka Ruhango, yishe Inka ye ayikubise isuka n’ipiki, ibi ngo akaba yabitewe n’ubusinzi.
Amakuru aturuka muri uwo mudugudu , avuga ko ubwo uyu mugabo yari arimo gukama Inka ye, yamuteye umugeri akababara ndetse ikamubogoreraho amata yose yari amaze gukama, na we ngo kubera ubusinzi, yagize umujinya ahita ayikubita arayica. ibi ngo byanatumye umugore we agira ubwoba ahitamo guhunga ngo na we atamugirira nabi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kizibere, Berabose Simeon, yemeza aya makuru, ko uyu mugabo ari we wiyiciye Inka, ngo akaba yabitewe n’umujinya yagize ubwo yakamaga bigeretseho n’ubusinzi.
Â
Avugana na Bwiza.com, Â Berabose yagize ati “uyu mugabo yatashye yasinze, mu gihe yakamaga Inka imutera umugeri, ngo atekereje uburyo imubabaje n’uburyo ari iye ararakara cyane niko guhita ayikubita mpaka ayishe,umugore we yagerageje kumubuza kuyikubita ariko bitewe n’ubusinzi ntiyarekeraho kugeza ubwo ayishe.
Umugore we ngo yabonye imyitwarire y’umugabo yahindutse ahita ahunga, ati “umugore we, na we yahise ahunga agize ubwoba, yibaza ngo ‘uyu muntu wishe Inka nanjye yanyica “.
Uyu muyobozi avuga ko nta yandi makimbirane yabaga mu muryango wabo, ko icyamuteye gukora ibi ari ubusinzi. Kugeza ubu umugore akaba yagarutse mu rugo rwe ariko ubwo twakoraga iyi nkuru, bari bategereje polisi ngo ize kubafasha muri iki kibazo.

Uwambayinema M.Jeanne/bwiza.com




