Umuhanzi Gatsinzi Emery uzwi mu muziki nyarwanda nka Riderman, ari mu Banyarwanda b’ingeri zitandukanye biganjemo ibyamamare bunamiye Tuyishime Joshua wamenyekanye nka Jay Polly witabye Imana.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo hamenyekanye inkuru y’incamugongo y’uko Jay Polly wari ufite imyaka 33 y’amavuko yitabye Imana aguye mu bitaro bya Muhima.
Jay Polly na Riderman bombi basa n’abatangiriye umuziki rimwe (n’ubwo Riderman yatangiye gato mbere ye), mbere yo kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki; cyane abihebeye injyana ya Hip Hop.
Igikundiro n’ubuhanga aba baririmbyi bombi bagaragaje cyatumye basa n’abacamo ibice bibiri abakunzi b’iriya njyana, bombi bisanga bameze nk’aho ari abakeba n’ubwo nta rwango rwari hagati ya bo bombi.
Riderman mu kiganiro yahaye INYARWANDA, yavuze ko Jay Polly ari “umuntu w’umusirikare” muzika nyarwanda yatakaje.
Riderman yakomeje avuga ko bitoroshye kwakira inkuru y’urupfu rwa Jay Polly, bijyanye n’intambara ikomeye yarwanye.
Ati: “Muri Hip Hop yarwanye intambara ikomeye cyane, atabarutse akiri muto, atabarutse yari agifite byinshi byo guhereza abanyarwanda byanze bikunze.”
Mu ijwi ryuje ikiniga yunzemo ati: “Ntabwo ari ibintu byoroshye kwakira kabisa, Imana imwakire mu bwami bwayo. Kuva yajya muri gereza ntabwo twari twakavugana mu kuri ntabwo turabasha kubyakira.”
Uyu muririmbyi kandi yifashishije urubuga rwe rwa Instagram amusezeraho agira ati: “Ruhukira mu mahoro mwami, Imana ikwakire mu bayo.”
Mu bandi bunamiye Jay Polly harimo Umuhanzi Meddy wifashishije urubuga rwe rwa Instagram ati: “Turagukunda Jay, ruhukira mu mahoro.”
Princess Priscillah yifashishije Instagram ye yavuze ko Jay Polly yamusize mu gihirahiro.
Ati: “Uyu munsi ndimo ndakuririra, nanagukomojeho mu rwego rwo kukwishimira, nagusengeye ariko ngiye kugukumbura cyane. Ndagukunda Jay udusize mu gihirahiro. Taramira ijuru mwami.”
Umuhanzi Diplomate we yavuze ko azahora azirikana inama Jay Polly yamugiriye ubwo babonanaga ku nshuro ya nyuma, amwizeza kuzusa ikivi yasize.
Queen Cha na we ati: “Umutima wanjye uraremereye magingo aya, ruhukira mu mahoro munyabigwi, Imana ikwakire.”
Abarimo Butera Knowless, Eric Senderi, Charlotte Rulinda (Charly), Social Mula, Kitoko, Uncle Austin, Nemeye Platini n’abandi benshi na bo batambukije ubutumwa bwo kunamira Jay Polly.
Ruhukira mu mahoro mwami, Imana ikwakire mu bayo_Riderman yunamira Jay Polly.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]


