Rulindo: Abaturage basabwe guhaguruka bakarandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Sangiza iyi nkuru

Ibi Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Madamu Nyirasafari Espérance yabisabye Abanyarulindo kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki 25 Ugushyingo, ubwo yatangizaga, ku rwego rw’Igihugu, ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Tumba, cyitabiriwe kandi na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Musabyimana Jean Claude, Perezidante w’Inama y’Igihugu y’Abagore n’abandi Bayobozi batandukanye.

30425432783_64b1971855_z

[ad id=”44145″]

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari imwe mu nzitizi zibangamiye uburenganzira bwa muntu ku isi yose. Yashimiye Nyakubahahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kubera gahunda zinyuranye yashyizeho zigamije gukumira no kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no guhana abarigiramo uruhare.

Minisitiri Nyirasafari yasabye Abanyarulindo guhaguruka bakarandura burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Yasabye ko umuntu uwo ari we wese ukorera undi ihohoterwa rishingiye ku gitsina kubicikaho burundu kandi ntihagire abaturage bahishira umuntu nk’uwo, ahubwo bakihutira kumugaragaza kugira ngo akurikiranwe kandi abihanirwe. Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yasabye kandi abakorerwa ihohoterwa kugira uruhare mu kwanga guhohoterwa, imiryango na yo isabwa kudatererana abahuye n’akaga ko guhohoterwa.

31118692631_b9a5285943_z

Minisitiri Nyirasafari yasabye imiryango kubana mu bworoherane no mu mahoro, kuko nk’uko yabishimangiye, urugo rurimo amahane n’amakimbirane, nta terambere rugira.

Minisitiri Nyirasafari yasabye urubyiruko kwirinda ibishuko n’ibiyobyabwenge, byatuma bagwa mu mutego wo guhohoterwa. Ababyeyi na bo basabwe kwita ku burere bw’abana babo no kubatoza indangagaciro na kirazira ndetse no kwimakaza umuco w’isuku.

[ad id=”44145″]

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yibukije kandi abaturage kwitabira gahunda y’ukwezi kw’irangamimerere, bitabira kwandikisha abana batarengeje imyaka 18 mu bitabo by’inyandiko y’amavuko, aho bitakozwe mbere.

30425462423_bb5eefdd1b_z

Ku ruhande rwe, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yasabye abatuye iyi Ntara kudaha umwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gushyigikira ibikorwa byose bigamije kurikumira no kurirwanya.

Igikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyaranzwe n’urugendo rwo kwagana ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ubuhamya bw’umugabo wakoreraga ihohoterwa umugore we, ubu akaba yarahindutse asigaye ari intangarugero.

K anda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *