Rulindo: Inkuru irambuye ku musirikare wishe umugore bafitanye abana batatu

Sangiza iyi nkuru

-Amakimbirane amaze igihe: Kudahahira urugo, guheza umugore kuri Konti,kugurisha inzu rwihishwa, guta urugo.

-Urupfu rwa Akimana rwamenyekanye nyuma y’amasaha 12 yishwe.

-Aho yafatiwe, niho akomoka, afiteyo imitungo

Muri iki cyumweru havuzwe inkuru y’umusirikare Cpl Nsengimana Janvier wishe umugore we Akimana Claudine babyaranye gatatu, amuciye umutwe. Uyu musirikare yahise atoroka, ariko aza gufatirwa mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma. Amakuru aturuka mu murenge wa Kisaro, avuga ko amakimbirane y’uru rugo yari amaze igihe, azwi n’inzego z’ubuyobozi ndetse n’iza gisirikare. Nyuma y’ubu bwicanyi, umugore yarashyinguwe, umugabo arafungwa, abana barereshwa mu baturanyi.

Ni umuryango wari utuye mu mudugudu wa Gatete, akagari ka Kamushenyi mu murenge wa Kisaro, mu karere ka Rulindo. Gusa hegera cyane umurenge wa Byumba muri Gicumbi, ni ahitwa mu Kabuga ka Muriza, mu masangano y’imihanda umanukiye inyuma ya Sitade ya Byumba. Uyu Nyakwigendera kandi yavukaga muri ako gace ahitwa Rugandu.

Amakimbirane amaze igihe: Guhezwa ku mitungo, n’ubushoreke

Abavandimwe, abaturage n’abayobozi; bemeza ko uyu muryango utari ubanye neza. Ngo ni kenshi Nyakwigendera Claudine yitabaje inshuti n’ubuyobozi ataka inzara ko umugabo atamuhahira.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kamushenyi, avuga ko buri gihe iyo kubunga byananiranaga, bahitaga bamenyesha ubuyobozi bw’ingabo buri hafi.

Imbarutso nyamukuru rero yaje kuba amafaranga miliyoni esheshatu (6.000.000 Frws) uyu muryango wishyuwe, nyuma y’aho inzu yawo isenyewe n’iyubakwa ry’umuhanda Base- Nyagatare.

Aya mafaranga ngo yashyizwe kuri Konti mu 2016, maze umugabo ahita abuza umugore kuyakoraho, amwima uburenganzira bwo kujya kuri Banki. Uko umugabo yabaga ari mu kazi mu karere ka Musanze, uyu mugore wishwe yabaga yicira isazi mu jisho n’abana batatu (harimo n’uruhinja, umukuru afite imyaka irindwi).

Andi mafaranga yateje umwiryane, ni ayo umugabo yakoreye mu butumwa bw’akazi, ingabo z’u Rwanda zikorera mu mahanga. Mu mpera za 2016, uyu Cpl Nsengimana yagiye mu butumwa, agaruka mu mpera za 2017.

Mu kugenda ngo yasize akodeshereje umugore inzu mu gihe cy’amezi atanu i Kibungo, ariko ntiyamusigira ayo kumutunga. Ubukode burangiye n’inzara imuganje, Claudine arahambira, agaruka aho bamuzi, aho yahoranye inzu kandi hafi n’abavandimwe. Ahageze, hagoboka umuntu amutiza inzu yo kubamo.

Mu Kuboza 2017, umugabo yavuye mu butumwa, ariko ntiyajya kureba umuryango. Umugore yitabaza ubuyobozi, nabwo bumenyesha ubw’ingabo.

Aha niho umugore yatangiye gukeka ko umugabo we yaba afite abandi bagore, ngo kuko atiyumvishaga aho yashyikiye akiva hanze.

Kugurisha inzu rwihishwa

Cpl Nsengimana ngo yaje kugura inzu mu murenge wa Remera, akarere ka Ngoma, abyumvikanyeho n’umugore; ariko nyuma aca ruhinga arayigurisha, mbere y’uko ajya mu butumwa hanze.

Ngo umugore yagiye gusaba amafaranga y’ubukode, asangamo abandi bantu, bamubwira ko inzu bamaze kuyigura. Yibaza uko byagenze n’aho amafaranga yagiye, ashengurwa n’agahinda.

Nyuma y’iminsi 10 agarutse mu rugo, arangiza umugambi mubisha

Abatuye mu Kabuga ka Muriza bavuga ko umugabo yashyize akaza, tariki ya 27 Mata 2018, nyuma y’amezi arenga ane avuye mu butumwa. Yaje yicishije bugufi, maze umugore n’abaturanyi bakeka ko agarukiye umugore; nyamara ari impyisi mu ruhu rw’intama.

Bavuga ko umugore ubwe ari we wagiye kumwikurira mu gasanteri aho moto yari imugejeje, akajya kumwereka aho acumbitse kuko atari ahazi.

Ku wa mbere tariki ya 7 Gicurasi, saa mbiri z’igitondo, nibwo Cpl Nsengimana yashyize mu bikorwa umugambi we, biza kumenyekana mu ijoro nyuma y’amasaha 12.

Umwe mu baturanyi, Uwajeneza Olive  asobanura uko byagenze. “Mu gitondo Claudine (nyakwigendera) yarabyutse arakubura uko bisanzwe. Akimara gukubura yagiye mu nzu, ntiyongeye gusohoka, umugabo yahise amuca umutwe.

Janvier, yatubwiraga ko yamutumye kuri Banki, anzanira umwana muto w’amezi 10 ngo mumufashe, najye ndamuheka. Akomeza kujijisha ahamagara, anivugisha ngo Claudine yatinze. Ubwo yampaye amafaranga ndahaha, ndateka abana bararya, naho umugabo akomeza azinga ibintu ngo bagiye kwimuka. Mu ma saa moya z’ijoro, yabwiye umwana w’imfura (imyaka indwi) ngo namutwaze ibintu barimutse. Ageze ku muhanda abipakira moto aragenda, asigira uwo mwana urufunguzo. Mbonye bwije cyane , hafi saa tatu, abana batangiye kunsinziriraho, mbwira umwana ngo agende anzanire matela mbe mbasasiye baryame mu gihe nyina ataraza. Umwana ageze mu cyumba yumva harimo umuntu, arampamagara ndakesha (nzana urumuri) dusanga ni Claudine baciye umutwe”.

Gushyingura no gufunga, abana babaye imfubyi

Ku wa kabiri tariki ya 8 Gicurasi, nyakwigendera yarashyinguwe, umuryango uvuga ko utashobora kurera abo bana batatu asize. Umukuru muri bo afite imyaka irindwi, naho umuto afite amezi icumi. Ubuyobozi n’umuryango banzuye ko abana barereshwa ka Munyantore Gaspard n awe utuye mu kagari ka Kamushenyi.

Bukeye bwaho, nibwo umugabo na we yafatiwe mu mu murenge wa Remera mu karere ka Ngoma, ubuvugizi bw’ingabo z’u Rwanda bubyemereza umuseke. Com.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Munyengango Innocent avuga ko hasigaye ubutabera. Ati “ we ntabwo ari mu bantu batinda ngo harakorwa iperereze kuko icyaha cye kirigaragaza. Ubu ahasigaye ni ah’ubutabera.”

Lt Col Munyengango avuga ko uyu musirikare yakoreye icyaha Rulindo agafatirwa i Kibungo ko bishoboka ko hari n’ibindi yari agambiriye.

Ingingo ya 142 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko “ kwica uwo bashyingiranywe bihanishwa igifungo cya burundu.”

Mu kwezi gushize gusa, abagore batatu barishwe mu turere twa Rwamagana, Gatsibo na Gisagara. Abagabo babo, batawe muri yombi, nibo bashinjwa kubica.

Isuzuma ry’urwego rushinzwe rw’imiyoborere (RGB), umwaka wa 2017, rivuga ko amakimbirane yo mu miryango ari mu bihungabanya umudendezo w’abaturage ku kigero cya 55,8%. Harimo gukubita no gukomeretsa (30%), ihohotera rishingiye ku mitungo ari (28%), no guhoza ku nkeke uwo mwashakanye (26%).

Kanda kuri SUBSCRIBE ujye ubona ibiganiro n’indirimbo bishya

YouTube player

Karegeya Jean Baptiste/ Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *