Rulindo: Urubyiruko rwaho ruvuga ko ikorwa ry’umuhanda Base-Nyagatare ntacyo ribamariye

Sangiza iyi nkuru

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Base wo mu Murenge wa Rulindo ruvuga ko nubwo rwari rwizeye ko rugiye gutera imbere ubwo hatangirwaga kubakwa umuhanda wa kaburimbo wacishishwe mu mirenge itandukanye y’aka karere,ariko ko ntacyo iki gikorwa kibamariye.

Ibyo biterwa nuko ngo bakomeje kuba mu bukene kubera ko bimwe akazi na sosiyete ya Chico ikora ibikorwa bitandukanye byo kubaka umuhanda Base-Kinihira-Byumba-Nyagatare uca mu gice cya Base.

Urubyiruko rutandukanye rwo ku gasanteri ka Kiruli rwaganiriye na Bwiza.com ruvuga ko rwabonye Abashinwa bakora uyu muhanda bizaniye abakozi bavanye ahandi, bo bajya gusaba akazi bakakimwa.

urubyiruko ntirufite akazi

Urubyiruko ntirufite akazi

Umwe yagize ati «Abantu b’inaha bakorera mu Bashinwa ni nka batatu, icyo bizadusigira ni kaburimbo, naho twe ubu ntacyo bitumariye. Urabona se atari bo barimo kwikorera, hari akazi bigeze baduha. »

Undi ati « Bitugiraho ingaruka, none se njye bakampaye nkahakorera ibyo bihumbi bibiri batanga ku munsi, sinayifashisha ngatera imbere?»

uyu muhanda nta kintu utumariye kuko urabibona urubyiruko rwaha ntabwo rwahawe akazi, bazanye abakozi ba kure ntabwo tuzi aho babakuye. »

urubyiruko ruvuga ko kunyoga ari ukubura akandi kazi

Urubyiruko ruvuga ko kunyoga ari ukubura akandi kazi

Aha nta mishinga ihari n’abakora muri abo Bashinwa bazana abakozi bavanye ahandi bakaza gukorera inahangaha ‘Chico’.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Base, Mwumviyinezayimana Fiacre yavuze ko iki kibazo bagisuzumye bagasanga gihari, ku buryo ngo cyahagurukije ubuyobozi bw’Intara y ‘Amajyaruguru mu rwego rwo gushaka uko urubyiruko ruturiye ibi bikorwa byarugirira akamaro.

Gitifu

Gitifu wa Base

Ati “Ni ikosa rihari ariko ryakemutse, mu nama twaraye tugiranye na Guverineri w’iyi ntara n’umuyobozi mukuru wa RTDA, twasesenguye dusanga kuba umuntu atsindira isoko ryo gukora umuhanda akazana abandi bantu batari abakozi b’ahongaho”.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Akomeza avuga ko hari ibyo abaturage babo bashobora kuba bakora birimo nk’ubuyede, guterura amabuye guhereza umucanga n’ibindi bidasaba gukorwa n’abenjeniyeri.

Gitifu avuga ko umwanzuro bafashe utanga igisubizo ku murongo wafashwe na Guverineri w’iyi ntara Gatabazi Jean Marie Vianney.

Ati « Chico ifite uko yagiye ikora mu Rwanda yimukana abo bakozi batangiranye, twasanze rero ibyo bintu tutabyemera, bagiye gushyiramo umubare munini w’abaturage batuye muri Base, n’abandi ni Abanyarwanda, ariko na wa muntu umuhanda wanyuriye iwe, azaguremo intama, ihene avuge ati nayiguze mu muhanda. »

Uru rubyiruko usanga ruhagaze hafi y’ahari gukorerwa ibyo bikorwa, rureba uko imodoka zisiza umuhanda. Bamwe mu bakora uyu muhanda usanga ari urubyiruko twavuye mu turere nka Nyagatare n’ahandi.

Umurenge wa Base utuwe n’abaturage 19,572, abenshi muri bo ni urubyiruko.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *