Rulindo: Uwahoze ari ‘Local Defense’ yiyahuje grenade

Sangiza iyi nkuru

Sinabamenye Protais wahoze ari umukozi w’urwego rwa Local Defense rwahoze rushinzwe umutekano, yiturikirijeho igisasu cya grenade arapfa.

Byabereye mu kagari ka Musezero ho mu murenge wa Tumba w’akarere ka Gicumbi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Kanama 2023.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tumba, Rutazigwa ThĂ©odore, yatangaje ko bikekwa ko grenade yaturikanye Sinabamenye w’imyaka 44 y’amavuko yari ayitunze iwe.

Yagize ati: “Kugeza ubu nta muntu wari uziko ayifite, ariko kuba byagaragaye ko ari yo yamuturikije ni uko yari ayifite.Yabaye muri za nzego za Local Defense.”

Gitifu Rutazigwa waganiraga n’ikinyamakuru UMUSEKE yakomeje avuga ko hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu y’uko kwiyahuza gerenade, mbere yo kugira inama abantu bafite intwaro kuzishyikiriza inzego z’umutekano.

Ati: “Inama tugira abaturage ni uko bakwicungira umutekano no gutangira amakuru ku gihe.Ikindi abantu baba bagifite intwaro, ni uko bazishyikiriza inzego z’umutekano.”

Kugeza ubu ntiharamenyakana impamvu Sinabamenye wasize umugore n’abana bane yahisemo kwituritsa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *