Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 14 Ukuboza 2020 yafashe ibyemezo byo guhindura abayobozi bakuru b’ibigo n’inzego bya leta barimo uw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) n’uw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n’isukura (WASAC).
Umuyobozi Mukuru mushya wa RURA ni Dr. Nsabimana Ernest wari usanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali, akaba yashimbuye Lt. Col. Patrick Nyirishema.
Dr. Nsabimana Ernest wagizwe Umuyobozi Mukuru wa RURA
Naho Umuyobozi Mukuru wa WASAC ni Eng. Alfred Dusenge Byigero wari ushinzwe ingufu, amazi, isuku n’isukura muri RURA wasimbuye Umuhumuza Gisele.
Eng. Alfred Dusenge Byigero
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire mu Rwanda, RHA (Rwanda Housing Authority) nacyo cyahinduriwe Umuyobozi Mukuru, agirwa Felix Nshimyumuremyi wasimbuye Augustin Kampayana wari ukiyoboye by’agateganyo.
Hashyizweho Paul Umukunzi nk’Umuyobozi Mukuru uw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imyuga n’ubumenyingiro, RTB (Rwanda TVET Board) ruherutse gushyirwaho n’iteka rya Perezida wa Repubulika ryo mu Kwakira 2020.
Ikigo gishya gishinzwe iperereza ku ifaranga, FIC (Financial Intelligence Center) nacyo cyahawe Umuyobozi Mukuru, Jeanne Pauline Gashumba.


