Impaka zirakomeje hagati ya Nyaxo n’abitwa Burikantu na Buringuni, nyuma y’uko aba bombi bashyize hanze ubutumwa bunenga bamwe mu bafana ba Nyaxo, bakavuga ko batamushyigikiye uko bikwiye. Ibi byakurikiwe n’igisubizo cya Aisha Inkindi wamushyigikiye, na Nyaxo ubwe wagaragaje ko gusebanya bidafasha umuntu gutera imbere.
Mu butumwa bwabo bwiswe “Ibaruwa igenewe abafana ba Nyaxo”, Burikantu na Buringuni banenze bamwe mu biyita abafana b’uyu munyarwenya Nyaxo, bavuga ko batamufashije mu rugendo rwe rwo gukora amashusho kuri YouTube.
Bagize bati: “Ingirwa bafana z’uwitwa Nyaxo ntizizadufane pe, turabivuze.” Bakomeje bavuga ko hari abamugaragarizaga ko bamushyigikiye, ariko ngo ntibamwereke urukundo kuri YouTube, ku buryo amashusho ye yabonaga abantu bake bayarebye.
Aba bombi kandi bagiriye Nyaxo inama yo kugaruka mu bikorwa bye, akareka ubwibone, ndetse banamugira inama yo kwegera Killaman kugira ngo amufashe kongera kwiyubaka mu mwuga.
Nyuma y’ubu butumwa, Aisha Inkindi, uvuga ko yarushijeho kumenyekana abifashijwemo na Nyaxo, yaje kumushyigikira, anenga uburyo Burikantu na Buringuni bamuvugagaho.
Mu butumwa bwe, Aisha yavuze ko adakunze kwivanga mu mpaka, ariko ko kuri iyi nshuro yumvaga agomba kugira icyo avuga kuri Nyaxo. Yibukije abamunenga ko batagomba kumufata uko bishakiye, anavuga ko na we afite ubushobozi bwo gusubiza abamuvugaho nabi.
Yagize ati: “Mwamuretse mugacuruza ibyanyu mukabaho, mukishimira ko muzageraho mukamurenga nk’uko mubyifuza. Si uko byoroshye, ariko ntimukamwibasire.”
Aisha kandi yashimangiye ko bamwe mu bantu aba bombi bita ingirwa bafana ari bo bafashije Nyaxo kugera aho ageze, anavuga ko n’ubucuruzi bwe, burimo na resitora, bwitabirwa n’abafana be.
Yongeyeho ko kutemeranya n’umuntu bitavuze ko ugomba kumutuka, asaba Burikantu na Buringuni kureka Nyaxo n’abamushyigikiye bakabaho mu mahoro.
Nyaxo na we ntiyatinze kugira icyo avuga kuri izi mpaka. Mu butumwa bwe, yagaragaje ko kubona umwanya wo kuvuga nabi abandi bidafasha umuntu kugera ku ntego ze, ahubwo ko gukora cyane ari byo byatanga umusaruro.
Yagize ati: “Nkeka ko kuvuga umuntu nabi ntacyo bimara, ahubwo gukora cyane byakugeza kure. Tubane neza, ibindi ni ibidutera umwanya.”
Ibi byatumye impaka zikomeza kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho buri ruhande rigaragaza uko rubona ikibazo cy’abafana, gushyigikira abantu bazwi n’uburyo bakoresha YouTube.


