Guverinoma y’u Buyapani yatangaje ko yamaganye u Bushinwa nyuma y’uko ubwato bwabwo bwa gisirikare bukoreye imyitozo yo kurasa amasasu nyayo mu gace Tokyo ivuga ko kari mu Karere kayo kihariye k’Ubukungu.
Iyi myitozo yabaye mu gitondo cyo ku Cyumweru, hafi ya kilometero 180 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’ikirwa u Buyapani bwita Okinotori.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Buyapani, Minoru Kihara, yavuze ko Tokyo yatanze ikirego binyuze mu nzira za dipolomasi, ivuga ko iyo myitozo yashoboraga gushyira mu kaga umutekano w’ubwato bwari buri kunyura muri ako gace.
Ariko u Bushinwa bwahise buhakana ibyo birego. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Lin Jian, yavuze ko ibikorwa by’igisirikare cyabo byakozwe hakurikijwe amategeko mpuzamahanga, anashinja u Buyapani gukabiriza no gusebya ibikorwa byemewe n’amategeko.
Impande zombi kandi ntizumvikana ku miterere ya Okinotori, kuko u Buyapani buyifata nk’ikirwa gifite uburenganzira bwo kugira ibikorwa by’ubukungu, mu gihe u Bushinwa buvuga ko ari urutare rudashobora gutanga ubwo burenganzira.
Iyi ni inshuro ya mbere u Buyapani butangaje ku mugaragaro ko u Bushinwa bwakoze imyitozo yo kurasa amasasu nyayo mu gace buvuga ko kari mu mbiza zayo.
Mu myaka ishize, u Bushinwa n’u Burusiya byongereye ibikorwa bya gisirikare bihuriweho mu nyanja no mu kirere bikikije u Buyapani, ibintu byatumye Tokyo yongera ibikorwa byo kurinda umutekano no gukaza ubwirinzi ku birwa byayo.


