Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnson, yavuze ko ibiheruka kubera mu nteko y’Ubumwe bw’u Burayi ari ukwivanga mu nzira y’ubutabera ikomeje mu Rwanda, nyamara u Rwanda ari igihugu gifite ubusugire bwacyo n’inkiko zigenga bigomba kurekwa bigakora akazi kabyo.
Busingye usanzwe ari n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, yatangaje ibi nyuma y’uko ku wa Kane Inteko Ishinga amategeko ya EU yasohoye inyandiko ivuga ko abayigize bamaganye “ishimutwa n’iyoherezwa mu Rwanda ridakurikije amategeko” rya Paul Rusesabagina.
Abagize iriya nteko bavuze ko ishimutwa rya Rusesabagina rinyuranyije n’ibyo u Rwanda rwemeye mu masezerano mpuzamahanga anyuranye yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu, barusaba kugaragaza birambuye kandi bigenzuwe n’abandi uko Rusesabagina yafashwe akoherezwa i Kigali.
Basabye kandi “iperereza mpuzamahanga, ryigenga, kandi ryizewe ry’uburyo Rusesabagina yafashwe akoherezwa”, ndetse basaba Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi “kugira icyo wakora mu kureba niba ifatwa n’urubanza bya Rusesabagina bikurikije amategeko, n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwe nk’umuturage wa EU”.
Uyu Paul Rusesabagina yafatiwe i Kigali muri Kanama umwaka ushize, mbere y’uko agezwa mu butabera kubera ibyaha bijyanye n’iterabwoba akurikiranweho.
Ni ibyaha bifitanye isano n’ibitero byagabwe mu majyepfo n’Uburengerazuba bw’igihugu hagati ya Kamena 2018 na Mata 2019, bikozwe n’inyeshyamba za FLN (umutwe ushamikiye ku mpuzamashyaka MRCD Rusesabagina yari abereye umuyobozi), bihitana ubuzima bw’abantu 9 n’imitungo y’abaturage ifite agaciro k’abarirwa muri za miliyoni z’amafaranga y’u Rwanda.
Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha 19, yigeze kugaragara mu mashusho yigamba biriya bitero byagabwe mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Rusizi na Nyamasheke.
Minisitiri Busingye aganira na KT Press, yavuze ko kuba Inteko y’Uburayi yarashyize igitutu ku Rwanda ari ugushaka kwivanga mu nzira y’ubutabera ikomeje, ndetse no gushaka kugaragaza umwanzuro w’urubanza rutaraba.
Ati: “Narebye muri iyi nyandiko, ukuri kwerekana rwose ko ititaye ku bantu baguye mu bitero bitatu FLN yigambye kuba inyuma.”
Busingye yavuze ko abadepite b’u Burayi basuzuguye amakuru yose bafite ku bijyanye n’urubanza rutegerejwe, ahubwo basa naho batanga umwanzuro w’urubanza rwa Rusesabagina mbere y’uko ruba.
Yavuze ko atumva ko bariya badepite birengagije abandi bantu 20 bareganwa na Rusesabagina, ahubwo bakibanda kuri uyu mugabo gusa kandi ibyaha baregwa ari bimwe.
Ku bwa Minisitiri w’Ubutabera, ibyakozwe n’Inteko y’Uburayi ni ukuvogera ubudahangarwa bw’u Rwanda n’ubutabera bwarwo ishingiye kuri za raporo z’ibinyoma z’imiryango itegamiye kuri Leta n’izindi Propagande.
Ati: “Ndeba muri iriya nyandiko, nabonyemo gutoteza bidakwiye, kwibaza ku busugire bwacu, imyifatire yo gutanga uburenganzira bwo kuyobora politiki yacu no kugerageza gupfobya ubuzima n’amateka yacu.”
“Ibyo ni byo nabonye. Twarwanyije iri hangana mu myaka myinshi, kuva Jenoside yatangira ikanashyirwa mu bikorwa mu 1994, kugeza ubu. Tuzakomeza kubirwanya, dushaka imikoranire no guhuriza hamwe.”
Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko kuba bariya badepite barahamagariye “ubutabera gukora akazi kabwo mu buryo bwigenga” bativanze muri politiki gusa, ko ahubwo basa n’abasomye umwanzuro w’urubanza bakanawutanga.
Yakomeje ati: “Ntibagomba gusa kureka kwivanga mu mikorere y’ubutabera bwacu”, yungamo ko niba Abanyaburayi ari inyangamugayo batari bakwiye kwibanda ku muntu umwe kandi hari n’abandi 19 bareganwa na we.
Kurikira ibiganiro n’ama Video binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Rusesabagina: Busingye yashinje inteko y’Uburayi kwivanga mu butabera bw’u Rwanda
turacyari abakoroni ibi bintu biteye agahinda duhindure uko badufata twigire
Rusesabagina: Busingye yashinje inteko y’Uburayi kwivanga mu butabera bw’u Rwanda
turacyari abakoroni ibi bintu biteye agahinda duhindure uko badufata twigire