Umuryango wa Paul Rusesabagina uvuga ko atarashyikirizwa kopi y’inyandiko y’urukiko yo gukatirwa kwe, nyuma y’iminsi 15 ishize urubanza rusomwe. Rusesabagina w’imyaka 67, ku itariki ya 20 Nzeri 2021 yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamwe n’ibyaha by’iterabwoba, mu rubanza yafatwagamo nk’uregwa w’ibanze mu bandi 20. Umunyamategeko we yabwiye BBC ko “ubundi bagombye gusoma urubanza n’iyo kopi ihari”, ariko ko wenda haramutse habayeho ikibazo cy’imyandikire gisaba kugira ibibanza kunozwa “bitakagombye kurenza iminsi itanu” uwakatiwe atarahabwa iyo nyandiko. Umuvugizi w’inkiko z’u Rwanda nta cyo arasubiza kuri iyi ngingo. Mu nyandiko igenewe abanyamakuru yasohowe na Kitty Kurth uvugira umuryango Rusesabagina yashinze, avuga ko “ubwo abunganizi be bamubwiraga umwanzuro w’urubanza hashize iminsi urubanza rurangiye, atatunguwe”. Rusesabagina afite iminsi 30 yo kuba yajuririra igihano yakatiwe, nk’uko amategeko abiteganya. Madamu Kurth avuga ko kuba atarabona iriya nyandiko bituma adashobora guha amabwiriza abunganizi be “ku bijyanye n’ubujurire ubwo ari bwo bwose”.


