Paul Rusesabagina yahawe urw’amenyo n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, nyuma yo kwihakana ko ari Umunyarwanda ubugira gatanu.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gashyantare, ni bwo Rusesabagina n’abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa FLN ushamikiye ku mpuzamashyaka ya MRCD yari abereye umuyobozi, batangiye kuburanishwa mu mizi.
Bose uko ari 21 bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba, byakorewe mu majyepfo y’u Rwanda hagati ya 2017 na 2019.
Urubanza rwabereye mu cyumba cy’urukiko rw’ikirenga ku Kimihurura, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Ingingo yo kuba Rusesabagina yihakanye kuba Umunyarwanda nyamara yaravukiye mu rw’imisozi igihumbi, ni imwe mu zikomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga.
Bigitangira umucamanza nk’uko yabigenzaga ku baregwa bose, yabajije Rusesabagina niba yemera imyirondoro ye n’ibyaha aregwa yari amaze gusomerwa n’umwanditsi w’urukiko.
Rusesabagina mu magambo ye yagize ati: “Murakoze cyane Nyakubahwa Perezida, ndagira ngo mbabwire ko umwirondoro wanjye atari wo uko wagombaga kuba umeze. Ntabwo njyewe ndi Umunyarwanda. Ndagira ngo nongere mbisobanure ku nshuro ya gatanu.”
Yakomeje agira ati “Nagiye mbisobanura mu nzego zose. Umwirondoro wanjye siwo kuko ntabwo ndi Umunyarwanda. Ndi Umubiligi.”
Ubwo yari ahawe umwanya ngo agaragaze niba nta nzitizi zitamwemerera kuba yakomeza iburanisha, Rusesabagina yongeye gushimangira ko ari Umubiligi bityo inkiko zo mu Rwanda zidafite ububasha bwo kumuburanisha.
Ati: “Njye nk’Umubiligi waje nshimuswe, nabonaga urukiko rudafite ubushobozi bwo kumburanisha. Umwavoka wanjye yabisobanura mu magambo arambuye.”
Ni amagambo yasembuye abatari bake bakoresha urubuga rwa Twitter, bibaza icyo uyu nk’Umubiligi yaharaniraga ubwo yahamagariraga inyeshyamba za FLN kugaba ibitero ku Rwanda.
Ab’inkwakuzi bahise bazana amashusho Rusesabagina yumvikanamo avuga ko ari Umunyarwanda, bashimangira ko ibyo yatangaje ari ugupfunza imitwe.
Muri aya mashusho Rusesabagina yumvikana agira ati: “Ntimubona ko muri uyu mwaka utangiye twihutisha urugamba rwo kubohora Abanyarwanda? Ntabwo tuzakomeza kwihanganira ubugome n’andi mabi yose abakorerwa.”
Rusesabagina yumvikana akomeza ati: “Igihe kitageze ko uburyo bwose bushoboka bukoreshwa kugira ngo ibintu bihinduke mu Rwanda, bitewe n’uko inzira zose za Politiki zageragejwe ntizigire icyo bitanga. Ni ngombwa rero ko uburyo bwa nyuma bugeragezwa, bityo nkaba nshyigikiye kandi ndi nyuma ibikorwa abasore bacu bibumbiye muri FLN, kuko na Kagame ubwe abyivugira ‘wirukankana umugabo kera ukamumara ubwoba”.
Yungamo ati: “Nk’Abanyarwanda, birakwiye ko twumva neza ko iyi ari yo nzira ishobora guhindura ibintu mu gihugu cyacu.”
Uwitwa Nshimiyimana Emmanuel yasanishije ibyatangajwe na Rusesabagina nk’aho ari filime ari gukina.
Ati: “Igice cya kabiri cya Hotel Rwanda [Filime Rusesabagina yakinnyemo] cyageze ku isoko. Ari kwihakana ubwenegihugu kandi mu myaka yashize yarakanguriraga Abanyarwanda kujya mu gisirikare cye cya FLN bakarwanya ubutegetsi buriho. Rusesa yarose kuba Perezida w’u Rwanda.”
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, we yibajije impamvu Rusesabagina yatanze ikirego mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kandi atari Umunyarwanda.
Ati: “Paul Rusesabagina mu rubanza rwe muri iki gitondo yatangaje ko atari Umunyarwanda kandi ko agomba kuburanishwa n’inkiko z’Ububiligi. Nyamara mu mwaka ushize yatanze ikirego mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba nk’Umunyarwanda, nk’umuturage wa EAC.”
Uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, na we yatangajwe no kuba Rusesabagina yihakanye u Rwanda.
Ati: “Rusesabagina noneho aravuga ko atari Umunyarwanda. Aribwira ko abanyamahanga n’abanditsi b’inkuru mpimbano bo muri hollywood bashobora kumukiza kubazwa ibikorwa bye by’iterabwoba yakoreye inzirakarengane z’abenegihugu. Ntabwo bishoboka kandi ntibizashoboka.”
Nelson Gashagaza we yagaragaje ko Rusesabagina “Yavukiye mu Rwanda, ku babyeyi b’Abanyarwanda, arererwa mu Rwanda, avuga Ikinyarwanda, abona amafaranga n’ubwamamare yungukiye ku mateka mabi y’u Rwanda, agaba ibitero ku Rwanda agamije kubohora u Rwanda akunda akarubera Perezida, none uyu munsi yavuze ko ari Umubiligi. Rubanda nta soni bagira!”
Abanyarwanda benshi banibajije uko Rusesabagina nk’umuturage w’Ububiligi avuga Ikinyarwanda adategwa.
Abumijwe n’ibyatangajwe na Rusesabagina banarimo na Nsabimana Callixte ‘Sankara’ bareganwa, wahamije ko ibyatangajwe n’uriya yahoze ari icyegera cye ari ukwigiza nkana.
Ati: “Hari ibyo numvise numva mbigizeho isoni. Bwana Paul Rusesabagina yari Perezida wacu. Kandi yashakaga kuba Perezida w’u Rwanda. None mu rukiko aravuga ko atari Umunyarwanda. Ese yashakaga kuba Perezida atari Umunyarwanda? Ese ni ya Politiki ya Mpatsibihugu? Twatangaje intambara mu gihugu, baradufata.”
Kurikira ibiganiro n’ama Video binyura kuri Bwiza TV



2 Responses
Rusesabagina yasize umugani nyuma yo kwihakana Ubunyarwanda ubugira gatanu
Mwa bantu mwe imandwa z’abatindi zigira iyazo mirindi. Kwihakana so ni nko gukosha ingobyi udatwite kuko ntacyo uba ukoze, ni nko gucunda amazi ugira ngo arareta usobanure. Uwemeye urushako ntababarira amatako kandi akaje gahimwa n’akakazanye.indirimbo wateye yibyine naho kwihakana urwakubyaye nta byisobanuro mbona kuko ugumiwe n’ishako ishavu arigira impamba. Warananiwe,nakugira inama yo gusaba imbabazi u Rwanda rurazihorana, bazagutembereze Nyabimata.Ese ubundi uticaniye yacanira undi?! Inkiko zikore akazi. Imana ibafashe.
Rusesabagina yasize umugani nyuma yo kwihakana Ubunyarwanda ubugira gatanu
Mwa bantu mwe imandwa z’abatindi zigira iyazo mirindi. Kwihakana so ni nko gukosha ingobyi udatwite kuko ntacyo uba ukoze, ni nko gucunda amazi ugira ngo arareta usobanure. Uwemeye urushako ntababarira amatako kandi akaje gahimwa n’akakazanye.indirimbo wateye yibyine naho kwihakana urwakubyaye nta byisobanuro mbona kuko ugumiwe n’ishako ishavu arigira impamba. Warananiwe,nakugira inama yo gusaba imbabazi u Rwanda rurazihorana, bazagutembereze Nyabimata.Ese ubundi uticaniye yacanira undi?! Inkiko zikore akazi. Imana ibafashe.