Rusesabagina yibasiye Perezida Kagame nyuma yo kumuha imbabazi

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki Paul Rusesabagina yibasiye Perezida Paul Kagame ndetse n’ubutegetsi bw’u Rwanda, nyuma y’igihe gito afunguwe ku mbabazi ze.

Ni mu butumwa bw’amashusho uyu mugabo yashyize hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Nyakanga 2023.

Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo Rusesabagina wari warakatiwe imyaka 25 y’igifungo nyuma yo guhamywa ibyaha by’iterabwoba yarekuwe ku mbabazi za Perezida Kagame, mbere yo gusubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuwe.

Mbere yo kurekurwa yari yandikiye Umukuru w’Igihugu agaragaza ko yicuza kubera ibitero inyeshyamba za FLN z’impuzamashyaka ya MRCD abereye umuyobozi zagabye mu Rwanda, bikicirwamo abaturage.

Ati: “Ibikorwa byanjye muri MRCD byaba byaragize mu bugizi bwa nabi bwakozwe na FLN. Mbere na mbere, ntabwo nshyigikira ubugizi bwa nabi. Ubugizi bwa nabi nta na rimwe bwemewe, haba no mu kubukoresha ngo ugere ku ntego za politiki”.

Icyo gihe yunzemo ko naramuka ahawe imbabazi azamara igihe asigaje cy’ubuzima bwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika atuje, ndetse ko atazigera yongera kugira aho ahurira na politiki y’u Rwanda.

Ati: “Ibibazo bijyanye na politiki y’u Rwanda nzabisiga inyuma yanjye.”

Nyuma y’amezi atatu Paul Rusesabagina afunguwe, yumvikanye anenga cyane Umukuru w’Igihugu n’ubutegetsi akuriye.

Ni Rusesabagina watangiye ashimira cyane abarimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse n’abandi bantu batandukanye bagize uruhare mu ifungurwa rye, nyuma y’iminsi 939 avuga ko yari amaze “ikuzimu muri gereza yo mu Rwanda.”

Rusesabagina uvuga ko yaharaniye uburenganzira bwa kiremwa muntu bw’Abanyarwanda na demokarasi ubuzima bwe bwose, avuga ko kuri ubu “u Rwanda ruyobowe n’ubutegetsi bw’igitugu budaha uburenganzira abaturage bacyo, kandi butihanganira uwo ari we wese utavuga rumwe na bwo.”

Rusesabagina yashinje Guverinoma y’u Rwanda kuba yaragerageje kumucecekesha binyuze mu nziza za Politiki, kumugendaho ndetse no kumuhohotera kuva muri 2004 ubwo filime mbarankuru ya Hotel Rwanda yasohokaga, ndetse na nyuma y’Ugushyingo 2005 ubwo yambikwaga umudari w’ishimwe na George W. Bush wari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

U Rwanda rwakunze kugaragaza ko inkuru y’uko Rusesabagina yarokoye Abatutsi bari barahungiye muri Hoteli Mille Collines mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ibinyoma.

Bitandukanye n’ibyo yanditse asaba imbabazi, Rusesabagina yashinje Leta y’u Rwanda kumushimuta muri Kanama 2020, ikamukorera iyicarubozo ndetse no kumufunga, kandi ko akurikiranweho “ibinyoma bidafite aho bihuriye nanjye.”

Yavuze ko yahisemo kutitabira urubanza rwe “kuko byagaragaraga ko umwanzuro warwo wari waracuzwe mbere y’uko ruba.”

Yunzemo ati: “Nk’uko byari byitezwe nahamijwe icyaha, nkatirwa imyaka 25 y’igifungo muri imwe muri gereza mbi cyane ku Isi, ikuzimu.”

Rusesabagina yashinje Perezida Kagame n’ubutegetsi bw’ishyaka FPR Inkotanyi kugerageza uko bashoboye kugira ngo bamucecekeshe burundu.

Yavuze ko abagize ubutegetsi bw’u Rwanda “barashimuta, bakora iyicarubozo, bafungira ibinyoma, barica kandi kandi bahimba imanza ziteye isoni ku bantu bose batavuga rumwe na bo.”

Ku bwa Rusesabagina, kuba atarishwe ngo ni amahirwe yagize, bijyanye no kuba “buri mwaka abantu ibihumbi bahura n’ikibazo” nk’icye.

Uyu mugabo uvuga ko ibibera mu Rwanda bimeze nk’ibyaberaga muri Afurika y’Epfo mu gihe cya ‘apartheid’, yavuze ko igihe kigeze ngo abo avuga ko bamurokoye n’abandi avuga ko bafungiye mu bihome bitandukanye ndetse n’abandi bo hirya no hino ku Isi batagira uruvugiro.

Soma Izindi Nkuru

5 Responses

  1. Rusesabagina yibasiye Perezida Kagame nyuma yo kumuha imbabazi
    Amaco y’inda. Rusibiye aho ruzanyura.komeza urebe ko utazagaruka. Utazi ikimuhatse areba ………… igitsure. Ngo wari ikuzimu??? Urakoze. Komereza aho

    1. Rusesabagina yibasiye Perezida Kagame nyuma yo kumuha imbabazi
      Rugikubita, ibyari mu nyandiko ya Rusesabagina isaba imbabazi, byarakemanzwe. (1) Rusesabagina yanze kuburana avuga ko atizeye ubutabera bw’Urwanda. (2) Yanditse yikuraho uburenganzira bwe ahabwa n’amategeko: kuba yakora politiki no kuvuga ibyo ashaka mu ruhando rw’ubwisanzure. (3) Yanditse ari imbohe ivugwa ko ifunzwe bunyamanswa. (4) Amerika n’ibihugu by’Iburayi byakomezaga kuvuga ko Rusesabagina afunzwe mu bulyo butemewe n’amategeko kandi ko akwiye gufungurwa. Ibyo byerekanaga ko ibyo yakwandika byose nta gaciro bifite kandi ko adafunguwe habaho ingaruka zikomeye harimo guhagarikirwa imfashanyo no gushyira hanze za raporo za LONI zihamya ibyaha abategetsi bamwe na bamwe b’Urwanda. Nkeka ariyo mpamvu Rusesabagina yafunguwe mu bulyo nka buliya. Nta gitangaje rero akomeje inzira ya politiki yuko biri mu burenganzira bwe!

  2. Rusesabagina yibasiye Perezida Kagame nyuma yo kumuha imbabazi
    Mu mureke avuge Amangambure nubundi Abarihasi bakunda kwishyira hejuru, Umugabo yakurisha imyaka2 muri gereza yakubabarira ukivuga ngo urumugabo Nabamuha Amatwi ninkawe mu mureke Abura gukuramo imyenda GUSA.

  3. Rusesabagina yibasiye Perezida Kagame nyuma yo kumuha imbabazi
    Ariko Ibyo ntabwo bitangaje kuba byavuzwe nuwo musaza uri muri transit ava kuriyisi kuko nubundi ngo gahunda ye kwarukwica Abanyarwanda afatanije nizonkora maraso yarayoboye ngo bigumure kubuyobozi imagine iyo politics nagende azagwe iyongiyo naho H.E PK Imana iri hamwe nawe ibihe byose

  4. Rusesabagina yibasiye Perezida Kagame nyuma yo kumuha imbabazi
    Ariko se muragirango avuge iki? Atavuze ntabona amaramuko. Kandi ntawe bitangaje kuko AKABAYE ICWENDE NTIKOGA, NIYO KOZE NTIGACYA.
    Kandi abanyarwanda bo hambere babivuze ukuri, ngo umuvura amaso bwacya akayagukanurira. KANDI NGO ABO UMWAMI YAHAYE AMATA NIBO BAMWIMYE AMATWI.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *