Ubuyobozi bw’ibitaro bya Mibilizi n’ibigo nderabuzima bikorana na byo mu karere ka Rusizi burasaba ababyeyi babigana kurushaho kwita ku buzima bwabo n’ubw’abana babo bitabira ku gihe gahunda zose z’ubuzima.
Ni bimwe mu byatangajwe muri gahunda y’icyumweru cyahariwe umubyeyi n’umwana cyo kuva ku wa 8 kugeza ku wa 12 Werurwe uyu mwaka, aho ababyeyi baganirijwe kuri gahunda nyinshi zigamije kwita mu buzima bwabo n’ubw’abana babo, hakaba haranatanzwe byinshi ku bana bato,birimo ikinini cya Vitamini A cyahawe abafite kuva ku mezi 6 kugera ku mezi 11, abafite kuva ku mezi 12 kugera kuri 59 bahawe iyo Vitamini,bahabwa ikinini cy’inzoka,banasuzumwa uko imirire yabo ihagaze n’ibindi.
Abaturage bavuga ko bagerageza kububungabunga ubuzima bw’umwana na nyina, ariko ko hakiri ibibazo by’imyumvire n’ubukene bwa bamwe mu babyeyi bibabuza kwita ku bana babo uko bikwiye.
Nyiransabimana Eugénie Bwiza.com yasanze mu kigo nderabuzima cya Nyakarenzo, yavuze ko nubwo atavuga ko ababyeyi bamaze gusobanukirwa na gahunda zo kwita ku buzima bw’abana babo ku kigero cya 100%,ariko ko imbaraga Leta ishyira muri uru rwego zigenda zitanga umusaruro ushimishije,kuko hari byinshi bagenda basobanukirwa mbere bakinishaga.
Yagize ati’’ nubwo nk’imirire myiza y’abana tutavuga ko iri ku kigero cya 100% ariko imbaraga abayobozi bashyira mu kubidukangurira hari umusaruro mwinshi zatanze, kubyarira kwa muganga,gukingiza abana inkingo zose,konsa neza no guha abana ifashabere turagenda tubyumva neza rwose, gusa ikibazo kiracyagaragara mu isuku no kuboneza urubyaro kubera imyumvire ya bamwe muri twe itaragera ku rugero rushimishije ariko na byo abajyanama b’ubuzima bagenda babidukangurira .’’
Avuga ko bemera ko umwana witaweho neza akura vuba akanakurana igihagararo cyiza, ariko ko hari abyeyi bitwaza imirimo myinshi cyangwa ubukene mu miryango bikaba impamvu yo kudafata abana neza uko byakagombye.
Mbanda Eugène,umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Nyakarenzo , yishimira aho abenshi mu babyeyi bageze mu myumviye yo kwiyitaho no kwita ku bana babo, gusa ngo haracyari ibigomba kunozwa.
Ati “hakozwe byinshi ndetse n’icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana kidusigiye byinshi byo kwishimira, ariko turacyafite bamwe mu bana bakigaragaza ibimenyetseo by’imirire mibi kandi kano gace kera ibikwiye kubatunga neza,isuku n’isukura na byo ntibirafata umwanya twifuza kuko hari bamwe mu bana bakigaragara ho isuku nke, ibikoresho babika mo amazi atetse na byo hari aho biba bidafite isuku twifuza,ariko muri rusange ababyeyi baragenda bumva gahunda z’ubuzima nubwo hakiri ibyo kunoza.
Ndagijimana Gervais uhagarariye abayobozi b’ibigo nderabuzima bikorera muri zone y’ibitaro bya Mibilizi,asaba abyeyi kurushaho guha agaciro ubuzima bwabo n’ubw’ibibondo bibaruka kuko ari ho ubuzima bw’igihugu bushingiye.
Avuga ko umwana akwiye kwitabwaho agisamwa ,haba mu mirire,isuku,kumujyana mu ishuri akiga afite ubuzima bwiza, kandi ngo umwana witaweho neza akurana ubuzima bwiza kuko adakunda kurwaragurika.
Zone y’ibitaro bya Mibilizi ifite ibigo nderabuzima 11 bibarizwa mu mirenge 11 y’aka karere, yose ikaba ari iy’icyaro,aho bamwe mu babyeyi bagikeneye ubukangurambaga bwimbitse kubyerekeranye n’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana.



