Ikibazo cy’izamuka rikabije ry’igiciro cya sima mu Bugarama no mu mujyi wa Rusizi kiravugisha menshi abatuye Rusizi na Nyamasheke bayikeneye , abacuruzi bagashinja CIMERWA kuba nyirabayazana w’iri zamuka, CIMERWA yo ikavuga ko bitumvikana ukuntu sima yatumbagira igiciro kandi cyaratangiye gutumbagira yo itaranakizamura, ikabiheraho ibita ba rusahurira mu nduru.
Hagiye gushira ibyumweru 2 sima mu mujyi wa Rusizi, mu kibaya cya Bugarama hafi y’uruganda ruyikora rwa CIMERWA n’I Nyamasheke ibona umugabo igasiba undi, aho imenyerewe cyane n’abaturage bita no 32,5 yaguraga amafaranga 9200 umufuka,ubu ugura hagati y’amafaranga 14.000 na 14.500,bamwe mu bayicuruza mu mujyi wa Rusizi bakavuga ko byatewe na CIMERWA yazamuye ibiciro ndetse na bamwe mu bishyuye mu mpera za Gicurasi n’intangiriro za Kamena kugeza ubu batarayihabwa bikabahombya, bake bari bayisigaranye bagahanika igiciro cyayo.

Umwe mu bacuruzi bayo mu mujyi wa Rusizi yabwiye Bwiza.com ati’’ Yazamuye igiciro bikabije kuko No 32,5 twaranguraga mu ruganda amafaranga 8500 umufuka bayishyize ku 9500 uyifite akayigurisha hagatiya 14000 na 14.500 kandi mbere yari 9200, No 42,5 twaranguraga 9950 bayishyize ku 10.500 uyifite akayigurisha 15000 cyangwa 15.500 mbere itarenzaga 11.500, iyo hasi bita No 22,5 yarangurwaga 7500 mu ruganda ubu ni 8500 tukayigurisha 12000.
Yarakomeje ati’’ Igitangaje ariko kinaduhombeje cyane,ni ukuba hari abishyuye amafaranga mu mpera za Gicurasi n’intangiriro za Kamena n’ubu batarabona sima. Urabaza ngo zose zahawe MINEDUC mu kubaka amashuri kandi wishyuraga ugatwara sima yawe bitarenze amasaha 24, None mbwira kwishyura miliyoni 30 zikamara amezi 2 mu ruganda kandi twishyuye batarazamura icyo giciro. Si ukuduhombya nkana? Kuki batatubwira ko bazahiya MINEDUC ntitubahe amafaranga yacu ajya kwicarayo n’ubu bukene buriho kandi twagombye kuyakoresha ibindi bihahira abana?’’
Avuga ko bibaza niba amafaranga CIMERWA yongeyeho nyuma n’abishyuye mbere abareba,cyane cyane ko nta kindi CIMERWA ibamenyesha, akanavuga ko bababazwa no kubona hari umwe muri bagenzi babo ucuruza sima I Kamembe utarigeze ayibura na rimwe mu gihe abandi amaso yaheze mu kirere akabyita ikimenyane, akanavuga ko n’abayijyana muri Kongo batigeze bayibura, akibaza impamvu bo bayibura,bituma n’uyifite yihagararaho akazamura igiciro.’’
Asaba CIMERWA kudakomeza kubahombya kuko nk’umuntu wagujije banki amafaranga agahera mu ruganda,yo ikomeza kubara, bagombye kuyiha MINEDUC ariko bakanabazirikana.
Ati’’ Ikindi ni uko niba bazamuye ibiciro babidusobanurira natwe tugasobanurira abaguzi kuko baba batabyumva, no kwemera gufata amafaranga bazi neza ko badahita bayiduha na byo si byo na gato,kuko baduhaga impapuro z’izamuka ry’ibiciro ariko ubu urajya kumva ukumva baguhamagaye kuri telefoni ngo ya sima yawe ntiboneka turi gutanga iyo kubaka amashuri tukumirwa, nyamara abacuruzi bakomeye bo bagakomeza kuyihabwa.’’
Ndagijimana Protais ushinzwe abakiliya ba Rusizi na Nyamasheke n’abohereza sima hanze y’igihugu muri uru runganda,ahakana ibivugwa n’abacuruzi akabita ba rusahurira mu nduru,akanavuga ko nta warishye muri Gicurasi utarayibona.
Ati’’ Twazamuye ibiciro ku wa 8 Nyakanga,buri bwoko bwa sima twongeraho amafaranga 1000 gusa nyamara bo babizamuye mbere yaho. Wasobanura ute ukuntu sima irangurwa amafaranga 9500 mu ruganda, ubwikorezi butarenga amafaranga 400 kugera Kamembe, niba umucuruzi yanunguka amafaranga 1000 ku mufuka, ayigurisha 14.500 ate? Ni ubusambo bukabije, ni ukuba ba rusahurira mu nduru kuko basanzwe bazi ko ibihe nk’ibi sima iba ikenewe henshi bagashaka kunama ku baguzi, ntiyagombye kurenga amafaranga 11.000.’’
Avuga ko bagiye kubakurikirana iyi ngeso igahagarara vuba, ku byo kuvuga ko abayijyana hanze bo bayibona akavuga byo ko bitahagarara kuko hari iba igenewe kujyayo, kuba hari umucuruzi I Kamembe utajya ayibura na byo akavuga ko ari ukubera ko ashore menshi cyane,kuyihabwa atari ikimenyane.
Ikibazo cy’izamuka rikabije ry’igiciro cya sima si ubwa mbere kivuzwe kuko no mu myaka ishize kigeze gusakuza , abaturage bagasanga bibabarisha nabi mu mishinga yabo y’ubwubatsi, bagasaba abarebwa n’iki kibazo kugishakira umuti urambye.




2 Responses
Rusizi: Abacuruzi ba sima barashinja CIMERWA kubahombya, yo ikabita ba rusahurira mu nduru
Ese kuki MINICOM yo nka ministeri ibishinzwe itakemura icyo kibazo nkuko yabikoze kubagurisha ibiribwa? birakabije pee.
Rusizi: Abacuruzi ba sima barashinja CIMERWA kubahombya, yo ikabita ba rusahurira mu nduru
Ese kuki MINICOM yo nka ministeri ibishinzwe itakemura icyo kibazo nkuko yabikoze kubagurisha ibiribwa? birakabije pee.