Rusizi: Abacuruzi bambuwe miliyoni zirenga 200 n’Abanyekongo baratakambira Akarere ngo kabishyurize

Sangiza iyi nkuru

Abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka bibumbiye mu makoperative 13 akorera mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi, baravuga ko bababajwe cyane n’amafaranga arenga miliyoni 200 Abanyekongo bacuruzanya babambuye, bagasaba Akarere kubavuganira bakishyurwa.

Abacuruzi bavuga ko mu bihe bya COVID-19 ubwo abanyekongo basanzwe baza kubarangurira ibicuruzwa batari bacyiza kubera ingamba zo kurwanya kiriya cyorezo, habayeho ko aba banya Mururu bohereza ibicuruzwa muri Kongo bizeye kugurirwa n’amafaranga bakayahabwa neza, gusa baza kwamburwa.

Ubuyobozi bw’uriya murenge buvuga ko bambuwe arenga miliyoni 200, bagasaba Akarere kubafasha kuyishyuza.

Abavuganye na BWIZA bavuze ko bibumbiye hamwe mu makoperative arimo atandatu akorera ku Rusizi rwa 2, abiri acuruza imboga n’imbuto, andi abiri acuruza amafu, imyumbati n’indi myaka n’andi abiri y’abakarani bapakiriraga abanyekongo ibyo bicuruzwa bazaga gutwara babijyana i Bukavu.

Andi makoperative arindwi akorera ku Rusizi rwa mbere.

Guhera mu mpera za Werurwe ubwo ubucuruzi n’urujya n’uruza ku mipaka byahagararaga kubera COVID-19, abo banya Bukavu bazaga kubarangurira bagumye iwabo habaho uburyo bwo kubashyira ibicuruzwa i Bukavu.

Bakomeza bavuga ko kuri buri gicuruzwa amafaranga babaga bumvikanye na bagenzi babo b’i Bukavu babohererezaga make cyane, bakababwira ko na bo baboherereje ibituzuye cyangwa byangiritse, cyangwa ari ayo babonye, bikomeza bityo kugera ubwo hajemo igihombo gikomeye cyanatumye bafunga imiryango barataha, n’ayo bari barabitse bayagabanya abanyamuryango babo ngo baticwa n’inzara.

Twagiramungu Alexis uhagarariye imwe mu makoperative acuruza imboga n’imbuto ku Rusizi rwa kabiri, yagize ati: “Twabohererezaga ibicuruzwa tubizeye ariko baraduhemukira, kuko tutabashaga kubikurikirana bakaduha ayo babonye andi bakayatwambura, tubonye n’ikiranguzo kigiye gushira duhagarika kongera kugira icyo tuboherereza, kumara igihe kirekire tudakora bidushyira mu nzara ikaze. Dusaba umurenge ubuvugizi ayo batwambuye bakaba bayatwishyura, kuko twe tutajya mu gihugu cy’abandi kwishyuza.’’

Uwizeyimana Delphine uhagarariye koperative icuruza inyanya ku Rusizi rwa 2 na we yavuze ko “Biragoye ko twazongera kwegura umutwe igihe twaba tutishyuwe amafaranga yacu, cyangwa ngo tugire ikindi dufashwa kuko ubu tudakora, ariko ubuyobozi bw’abashinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu n’ubw’Akarere bubidufashijemo ahari hari icyo twabona.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mururu, Ingabire Joyeux, yemera ibyo aba bacuruzi bavuga, akavuga ko babishyikirije ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka ku mipaka yombi n’ubw’Akarere ngo buvugane n’ubuyobozi bw’i Bukavu mu rwego rwo gushakira kiriya kibazo umuti.

Ati: “Twateranyije amafaranga yose aya makoperative avuga ko yambuwe dusanga arenga miliyoni 200 z’Amanyarwanda, dukora intonde n’imyirondoro by’abambuwe n’abo bavuga babambuye ku ruhande rwa Bukavu kuko basanzwe babazi, bacuruzanya, tubishyikiriza urwego rw’abinjira n’abasohoka mu karere n’ubuyobozi bw’Akarere ngo buvugane na bagenzi babo b’i Bukavu. Nk’uko basanzwe baganira,twizeye ko bizatanga umusaruro.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, avuga ko iki kibazo atari akizi ariko agiye kugikurikirana.

Ati: “Tugira abohereza ibicuruzwa muri Kongo buri munsi n’abashoferi babitwara, ariko icyo kuba hari abambuwe ndumva ari bishyashya ariko tugiye kubikurikirana tunabaze bagenzi bacu bo hakurya uko ikibazo giteye gishakirwe umuti ukwiye.’’

Abibumbiye mu makoperative anyuranye akora ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri Rusizi banavuga ko bashegeshwe cyane na COVID-19 nyuma y’ifungwa ry’imipaka, bagasaba kwitabwaho byihariye ndetse n’imipaka igafungurwa kugira ngo bongere kwizera ejo hazaza heza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *