Abasore 2 b’abanyekongo bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Bugarama mu karere ka Rusizi bakurikiranyweho kwinjiza urumogi mu gihugu,bakaba bararufatanywe mu ma saa saba y’amanywa kuri iki cyumweru mu kagari ka Cyarukara mu murenge wa Muganza.
Nk’uko bwiza.com yabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’aka kagari ka Cyarukara Musabyemariya Suzanne ngo aba basore HARUNI Baraka w’imyaka 22 na Mukonze Furaha w’imyaka 25 bafatiwe mu rugabano rw’umurenge wa Bugarama na Muganza ,mu mudugudu wa Nyakagoma,umwe muri bo afite Enveloppe yuzuyemo urwo rumogi bahura n’ushinzwe umutekano ku rwego rw’umurenge Nshimiyimana Alexis.
Ngo yababajije ibyo bafite muri iyo Enveloppe abona barikanze,yegereye uwo musore wari uyifite amubaza impamvu yikanze batangira kumurwanya bashaka kwiruka, undi ahamagara abaturage ngo bamufate.
Ngo abo basore bombi bari baturutse mu Bugarama muri Cité, bahise biruka rwa rumogi barujugunya mu gishanga cy’umuceri bariruka,ariko abaturage babirukaho barabafata na rwa rumogi barukura mu mazi urundi rwatwawe na yo, urwo bakuyemo basanga ni utubule dushobora gupima nk’inusu, ngo bigaragara ko ari urwo bari basigaje urundi barugurishije.
Gitifu Musabyemariya yagize ati’’ bahise babazana ku kagari twumva baravuga ikinyarwanda turebye ibyangombwa byabo dusanga handitseho ko ari abanyekongo b’I Kamanyola ihana imbibe n’umurenge wa Bugarama kandi bari bambukiye ku majeto( Jeton) ku mupaka wa Bugarama, byanditseho ko bagiye mu Bugarama.’’

Yakomeje agira ati’’ bari babanje gutera amahane basa n’abashaka kurwanya abashinzwe umutekano mu kagari n’uyu wo kumurenge badashaka no gutanga ibyo byangombwa ariko twakomeje kubigisha barabitanga, duhita dukora raporo tubashyikiriza polisi Sitasiyo ya Bugarama ubu ni ho babaye bacumbikiwe igihe iperereza rigikomeza ngo hamenyekane ukuri kuri iri curuzwa ry’urumogi kuko bigaragara ko bari baje kurucuruza ndetse bishoboke ko rumwe bari banarugurishije mu ri Cité mu Bugarama,kuko bafashwe berekeza kuri CIMERWA.’’
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Avuga ko bafashwe bavuze ko bari batashye kandi iyo berekezaga ntaho hahuriye n’izira igana iwabo muri Kongo,bikaba bikekwa ko bari kumwe n’abandi bashobora kuba bari bagurishije urundi aho muri Cité nk’uko bamwe mu baturage baganiriye bwiza.com babivuga.
Umwe mu batuye umurenge wa Muganza yagize ati’’ Biragaragara ko urumogi rwinjira muri ibi bice kandi ruhari. Kuko kubona bari barutwaye kuriya kandi bigaragara ko ari nk’urwasigaye ku rwo bagurishije,mu gihe tubona abasore benshi muri uyu murenge bagenda babatwa n’ibiyobyabwenge birimo uru rumogi, nta gushidikanya ko rugurishwa kandi ruva muri Kongo,inzego z’umutekano zikaba zikwiye gukomeza kugenzura ahakekwa hose, no gufata zimwe mu nsoresore z’ino zirunywa zikavuga aho zirukura.’’
Uyu muyobozi yashimiye uyu ushinzwe umutekano ku murenge ku rwego rwa’’ Community policing’’ wagize amakenga akababaza uru rumogi rugatahurwa, asaba ko n’undi wese babonye bakeka amababa bajya bamuhagarika bakamubaza ikimugenza,bityo ibi bikorwa n’ibindi byose bishobora guhungabanya umutekano w’abaturage bikaba byatahurwa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
BAHUWIYONGERA Sylvestre/bwiza.com


