Umuturage witwa Sinamenye Théogène, utuye mu Mudugudu wa Gatebe, Akagari ka Nyange mu Murenge wa Bugarama n’umuryango we batawe muri yombi na RIB bashinjwa gutera amabuye urugo rw’umuturanyi wabo, Bishungo Télésphore bamushinja kubaroga.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyange, Bushayija Jean Marie Vianney yabiwye Bwiza.com ko “Sinamenye n’umuryango we bateye kwa Bishungo bamwangiriza inzu bamushinja kuba umurozi.”
Amakimbirane ni ay’igihe kirekire
Amakimbirane hagati yabo ni aya kera aho bari batuye mbere ku Muguri mu Kagari ka Butambamo mu Murenge wa Nzahaha. Aba bombi bazanwe Murenge wa Bugaram akuko aho ku Mugari bari batuye hahindutse amanegeka, ubuyobozi bufata icyemezo cyo kwimurira bamwe mu bahatuye mu Bugarama muri 2013.
Aba bombi uko bari baturanye bongeye kwisanga baturanye no mu Bugarama ariko uyu Sinamenye ngo akaba yari asanzwe ashinja umuvandimwe we witwa Visenti kumurogera umuryango,uyu Bishungo ari inshuti y’uwo Visenti cyane, uyu muvandimwe we agakeka ko bafatanya muri ayo marozi.
Mu kwezi gushize Sinamenye yapfushije umugore mu buryo budasobanutse akeka ko ari ayo marozi ya mwene nyina Visenti n’iyi nshuti ye Bishungo amwiciye umugore kuko uwo Visenti we yasigaye aho Nzahaha atimukanye na bo.
Hadaciye kabiri apfushije umugore umuhungu we w’imyaka 20 wabaga i Kigali na we afatwa n’uburwayi bw’amayobera kandi ngo afatwa avuga ngo’’ Visenti we wambabariye koko?’’
Ngo nyuma yo kumuvuza bikanga ni bwo bamukuye i Kigali bamuzana aho mu Bugarama, Sinamenye n’abahungu be 2 bafata icyemezo cyo gutera Bishungo bakamusenyera kuko ngo yaba afatanya n’uwo Visenti gukomeza kumurogera umuryango,ngo nyuma yo kumwicira umugore n’umwana bagiye kumuhitana nta n’ukwezi kuracamo.
Igitero ku muryango wa Bishungo
Gitifu Bushayija avuga kuri iki kibazo ati: ” Bagiye mu ma saa mbiri y’ijoro ryo ku wa 16 rishyira uwa 17 Werurwe batera amabuye ku nzu y’uriya musaza Bishungo, amabati barayatobora n’ibirahuri by’inzugi n’amadirishya barabimena, icyakora igihe basubiragayo natwe duhurujwe, basakiranye n’irondo Sinamenye arafatwa ubu yashyikirijwe RIB.’’
Avuga ko ubwo hari abo babanaga muri Nzahaha, bazindutse batabara nabo abo bahungu babategeye mu nzira bakabakubita,RIB na bo ngo ikaba ikomeje kubashakisha uruhindu,ngo babibazwe.
Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Bugarama, Ntivuguruzwa Gervais avuga ko n’ubwo uyu murenge uvugwamo ibibazo by’amarozi bamwe bita amashitani abandi bakayita amadayimoni, ariko byari bitaragera aho abantu bigaba bagatera urugo rw’umuturanyi ngo bamuziza ko ari umurozi, akabona bagomba guhanwa.
Gitifu Ntivuguruzwa ati: ” Ririya ni ihohotera ntitwaryihanganira kuko n’ubwo n’abaturage usanga bahwihwisa ko Bishungo n’iyo nshuti ye Visenti ari abarozi ariko nta bimenyetso bifatika batanga ku buryo hari abakwigaba ngo bagiye gusenya urugo rwe. N’abo bahungu be barashakishwa bafatwe baryozwe urwo rugomo. ‘’
Mu minsi mike ishize mu murenge wa Gihundwe umugabo yiyemereye ko aroga ndetse asaba n’inka ngo arogore abo yaroze.



4 Responses
Rusizi: Akurikiranweho gutera amabuye ku nzu y’umuturanyi amwita umurozi
Kwihanira Bibi?
Rusizi: Akurikiranweho gutera amabuye ku nzu y’umuturanyi amwita umurozi
Kwihanira Bibi?
Rusizi: Akurikiranweho gutera amabuye ku nzu y’umuturanyi amwita umurozi
Kwihanira Bibi?
Rusizi: Akurikiranweho gutera amabuye ku nzu y’umuturanyi amwita umurozi
Kwihanira Bibi?