Umurambo w’umugore uri mu kigero cy’imyaka 40 watoraguwe mu Muhanda uva Kamembe werekeza i Giheke ahitwa mu Nyagatare mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi. Umwe mu baturage wageze ahitwa mu Nyagatare hafi ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Rusizi ahari umurambo w’uyu muturage yabwiye Bwiza.com ko yabonye umurambo w’uyu mugore ngo bikekwa ko yaba yishwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 5 Mutarama 2020. Uyu muturage ati ” Nabibonye, nahageze, bamwe bavuga ko yishwe nimugoroba njye ndabona yishwe nko mu gitondo. Muri ako gace baramuzi. Sinigeze menya imyirondoro ye. Sinabashije kumenya niba wenda hari icyamukubise kuko hari harinzwe cyane ndetse na polisi yari yahageze.” Bwiza.com yagerageje kuvugana na Visi-Meya Ushinzwe Imibereho Myiza mu Karere ka Rusizi ku murongo wa telefoni ntibyakunda. Uyu muturage avuga ko umurambo w’uyu mugore ukuwe muri uwo muhanda ku manywa. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Marie Michelle Umuhoza avuga ko agiye kubaza neza iby’ayo makuru. Iyi nkuru turacyayikurikirana…


