Hari amakuru yacicikanye mu baturage bo mu Karere ka Rusizi bavuga ko abagore babiri baherutse kwicwa n’abagizi ba nabi bataramenyekana, bagiye bakurwamo nyababyeyi.
Aya makuru yakwirakwiye nyuma y’aho ishyamba ry’ahazwi nko mu Nyagatare hagaragaye imirambo y’abagore babiri bishwe mu bihe bitadukanye, abagore bo mu bice byo mu Mirenge ya Gihundwe na Giheke n’ubwo yasakaye nta rwego na rumwe bireba rwayemeje. Abaturage bagaragaza impungenge ariko amakuru y’izi mfu nanone akazamo n’ibyakwitwa ibihuha byo kuba barishwe ariko za nyababyeyi zigakurwamo nk’uko TV 1 ibitangaza. Mu nkuru Bwiza.com yabagejejeho, yavugaga ko hari uwishwe kandi yari atwite inda y’amezi atandatu. Mu gihe aba bagore bavuga ko abagizi ba nabi aribo bibasiye, ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi n’inzego z’umutekano bagiranye inama n’abatuye muri iyi mirenge yombi maze bababwira ko muri ako gace hashyizwe itsinda ry’abasirikare bagomba kuharinda umutekano. Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem yateye utwasi iby’ayo makuru. Asaba abaturage kwirinda ibihuha. Ati: “Turabasaba basaba kwirinda ibihuha kukoabishwe bose ntawe bakuyemo ibyo bice by’umubiri nkuko byavugwaga.” Ikindi ubuyobozi bw’aka karere bugarukaho ngo ni uko hagiye gufatwa umuntu wese ukekwaho ibikorwa byaba iby’ubujura, abanywa urumogi ndetse n’abandi bafite imyitwarire ikemangwa . Ibi ngo ni mu rwego rwo gukurikirana ngo harebwe abagize uruhare mu bwicanyi n’ubwambuzi byari bimaze iminsi muri iryo shyamba. Imfu z’aba bagore mu cyumweru kimwe zaciye igikuba abatuye Rusizi. Hari n’abari batangiye kuvuga ko haba hari abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, ingingo inzego z’umutekano zahakanye zivuye inyuma.


