Nyuma y’uko akarere ka Rusizi kagaragayemo abarwayi ba coronavirus 11,Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye kuwa 02 Kamena yanzuye ko aka karere ndetse n’aka Rubavu bishyizwe mu kato, nta ngendo ziva cyangwa zijya muri utu turere twombi zemewe.
Ibi Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw’ibanze, Dr Mpunga Tharicise yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye na Radio Rwanda, aho yasobanuye ko utu turere twakomeje gushyirwa mu kato kubera ko dukora kuri Congo kandi ibipimo bikaba byaragaragaje ko mu bantu 11 basanzwemo coronavirus abenshi ari abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka w’u Rwanda na Cogo.
Minisitiri Dr Mpunga yasobanuye impamvu utu turere twakuwe mu tundi twose kandi atari two dukora ku mupaka twonyine avuga ko n’ahandi ingamba zizagenda zagurwa.Yagize ati ” Rusizi ikomeje kugaragaramo abarwayi ba Coronavirus, ibyo byatumye na Rubavu ishyirwa mu kato kuko urujya n’uruza rw’abambukiranya umupaka rugera no muri aka karere ka Rubavu kuko na ko gakora ku mupaka.Bizakomeza no mu tundi duce ariko twabanje guhera aho ikibazo cyagaragaye.”
Imyanzuro yaraye ivuye mu nama y’Abaminisitiri yemeje ko ingendo zihuza intara n’izindi ntara, izihuza intara n’umujyi wa Kigali ndetse no gusubira mu muhanda ku bamotari byaraye bikomorewe ariko bitegetswe gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda coronavirus zashyizweho na Minisiteri y’Ubuzima.

2 Responses
Rusizi-Rubavu: Abarwayi 11 muri Rusizi batumye na Rubavu ishyirwa mu kato
ESE IKIBAZO CYO GUFUNGURIRWA CG IKIBAZO NUKO ABANYA RUBAVU BITWAYE? YEWE NUBWO BAMWE BAGERAGEJE KUMVIRA GAHUNDA LETA YASABAGA NGO ABATURAGE BAKUMIRE ICYOREZO COVID19 ABANDI BENSHYI SIKO BYAGENZE, RWOSE IMYIFATIRE I RUBAVU YABAYE MIBI, CYANE AHEGERE UMUPAKA, ISUKU NKE, IKINYABUPFURA GIKE, KUJYA MURI CONGO BACIYE INZIRA ZITEMEWE, RUSWA KU MIPAKA NO KU BAYOBOZI B’UTUGARI N’IMIDUGUDU ARIKO AHO BITA MBUGANGARI BARAKABIJE KURIBYO BYOSE TWAVUZE, TUKABA DUSABA MINISTERI Y’UBUZIMA GUPIMA ITAROBANUYE ABATURAGE BA MBUGANGARI KUBW’ABATURANYI BAHORA MU GIHUGU CYA CONGO MAZE UBIVUZE AKABA AGIYE MU KAGA KANDI BIKORWA N’ABAYOBOZI BABO BA MUDUGUDU, BA MUTEKANO, INKERAGUTABARA, N’ABA KAGARI, ABO MVUZE BADAPIMWE KUBW’INYUNGU ZA BARIYA BARATWANDUZA NAMWE TUZABASAGURIRA