Umuvugizi w’itorero ADEPR, Rév.pasiteri Karuranga Ephrem avuga ko itorero ayoboye rihangayikishijwe bikomeye na bamwe mu bayoboke baryo batangiye kwinjirwamo n’inyigisho z’ubuyobe zivuga ko gusengera ku misozi, mu bihuru, mu buvumo, mu mazi, mu byumba by’amasengesho byo mu ngo n’ahandi hatari mu nsengero zemewe ari byo bituma Imana ibumva.
Avuga ko ababayobya bakabaka n’amaturo kugeza ubu bitazwi aho ajyanwa kuko atagera mu nsengero, hakaba hari impungenge ko ayo maturo adakurikiranwe neza ashobora no gushyirwa abarwanya igihugu.

Aya ni amwe mu magambo uyu muvugizi yabwiye imbaga y’abakirisitu bo muri ADEPR Paruwasi ya Kamembe kuri iki cyumweru tariki ya 23 Ukuboza 2018, ubwo iyi paruwasi yatahaga urusengero abakirisitu biyujurije.
Yagize ati ’’ikitubabaza cyane ni uko twubaka insengero nziza nk’izi zigenewe gusengerwamo ariko abantu ntibashaka gusengera mu nzu y’Imana. Kuki badashaka gusengera mu nzu y’Imana? Usanga bamwe basengera mu bihuru, mu buvumo, mu mazi, mu byumba by’amasengesho bidasobanutse,…. Nimukoreshe inzu y’Imana musengera igihugu n’imiryango yanyu, gusengera ahatazwi mubyihorere”.
Yakomeje agira ati “Hari ubuyobe bw’abantu bagenda batura amaturo aho tutazi. Nimutaba maso muzasanga ayo maturo murimo kuyaha umwanzi. Muzasanga murimo kuyaha umujura cyangwa umurozi. Nta handi hemewe gutangira amaturo atari mu nzu y’Imana, ababahanurira akazi cyangwa ibindi mwita iby’imigisha mukabaha amaturo ibyo ntitubishaka.’’
Rév Karuranga yakomeje avuga ko abagisengera aho hose hateye impungenge bagomba kuhava bakagana insengero zemewe kuko ngo utamenya niba koko baba basenga cyangwa ari abanzi b’igihugu.
Kankindi Prudencienne, umwe mu basengera muri iyi paruwasi yavuze ko iri jambo riziye igihe kuko hari benshi bacucurwa utwabo n’abiyita abahanuzi bakabatsindagira mu nzu zabo bahinduye ibyumba by’amasngesho.
Ati “Hariho abahanuzi b’ibinyoma banabigize nk’ubucuruzi ku buryo abayobozi batatubereye maso twazisanga dusengana n’amasega aryana yitwikiriye uruhu rw’intama kandi bene nk’abo ntibatinya kwitwaza bibiliya n’ibitabo by’indirimbo, tukaba dukwiye kuba maso nk’uko twabyigishijwe”.
Umushumba wa ADEPR paruwasi ya Kamembe, Rév pasiteri Mazimpaka Céléstin,yavuze ko abakiristu b’iyi paruwasi bishatsemo amafaranga hafi miliyoni 500 bubaka urusengero rujyanye n’igihe.




